Yanditswe Dec, 27 2016 15:48 PM | 1,905 Views
Ishyirahamwe 'Asangirangendo' rigizwe nabo mu idini ya Islam baba barakoze urugendo rwo kujya i Mecca riravuga ko ryiteguye gukomeza gukora ibikorwa byunganira gahunda za leta zirimo gufasha abatishoboye. Ibi byavuzwe ubwo iri shyirahamwe ryishimira imyaka itanu rimaze, maze abahawe ubufasha bavuga ko ubu bariho neza nyuma yo kubakirwa inzu no korozwa inka.
Inkuru mu mashusho:
Iri shyirahamwe rivuga ko gufasha abatishoboye ariyo nshingano y’ibanze kuko ijyana n’icyerekezo cy’igihugu aho uri munyarwanda agomba gutera imbere ntawusigaye. Ibi barabikora mugihe bamaze igihe batanga inkunga ku baturage batishoboye hirya no hino mu turere utaretse no gutanga umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund kigamije kwigira ku banyarwanda.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru