Yanditswe Nov, 14 2016 10:29 AM | 1,366 Views
Perezida w'inteko ishinga amategeko umutwe
w'abadepite Donatille Mukabalisa n'intumwa ayoboye zigizwe n'abadepite ku munsi
w'ejo bahuye n'abanyarwanda baba muri Suede i Stockholm, aho yabasabye
gutekereza ibintu bigari biganisha ku gushyigikira iterambere u Rwanda rugenda
rugeraho.
Izi ntumwa za rubanda ziri muri Suede mu ruzinduko batumiwemo na bagenzi babo bagize inteko ishinga amategeko muri iki gihugu.
Uru ruzinduko rukurikiye urw'abadepite bo muri Suede bagize komisiyo 2 n'abandi bacuruzi bahagarariye abandi bagiye basura u Rwanda mu bihe bitandukanye kuva uyu mwaka utangiye.
Hon. Mukabalisa yabwiye aba banyarwanda ko igihugu cyabo gihora cyiha intego iri hejuru kandi uko iminsi yicuma iyo ntego igenda yisumburaho. Yagize ati ntidutekereza ibintu binini gusa, ahubwo tunabishyira mu bikorwa kandi ikibigaragaza ni uko bihindura imibereho y'abaturage mu gihugu hose.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru