Yanditswe Sep, 25 2017 22:30 PM | 3,221 Views
Inteko ishinga amategeko yakiriye itsinda ry'abadepite baturutse mu gihugu cya Namibia, baje kurebera ku Rwanda uburyo rwakoresheje mu guteza umugore imbere. Perezida w'umutwe w'abadepite wakiriye iri tsinda avuga ko kuba abanyamahanga baza kwigira ku Rwanda, biha igihugu amahirwe yo gutanga umusanzu mu kubaka ibindi bihugu.
Itsinda ry'aba badepite ryabanje kugirana
ibiganiro na komisiyo ya politiki, uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore
n'abagabo mu iterambere ry'igihugu, basobanurirwa uburyo hashyizweho amategeko
ateza imbere umugore, harimo itegeko ry'ubutaka n'itegeko rigenga izungura, aha
uburenganzira umugore ku mutungo.
Aba badepite bo muri Namibia kandi bakiriwe na perezida w'umutwe w'abadepite madame Mukabalisa Donatille uvuga ko kuba abanyamahanga baza kwigira ku Rwanda ari ishema. Yagize ati, "Kuri twebwe twumva ari agaciro gakomeye, kandi umusanzu tuba dutanze wo kubereka ibyo twabasizeho baba bashima, bibashije gushyirwa mu bikorwa n'ahandi hose mu bindi bihugu, byaba ari umusingi ukomeye cyane, kugira ngo Afrika ibashe gutera imbere, kugira ngo abanyafurika bose, ari abagore ari abagabo, ari abakobwa ari abahungu babashe kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu, nta kuvuga ngo hari bamwe badafite ubwo burenganzira cyangwa se badafite n'izo nshingano."
Aba badepite bavuga ko bahisemo kuza mu Rwanda kubera ko ari cyo gihugu cya mbere gifite umubare munini w'abagore mu nteko ishinga amategeko, aho bavuga ko ibi byihutisha iterambere ry'umugore kuko ahagarariwe, kandi hagatekerezwa ku mategeko amurengera. Bavuga ko bungutse byinshi bateganya gushyira mu bikorwa nibasubira mu gihugu cyabo, birimo gutegura ingengo y'imari iha amahiwe ibitsina byombi.
Aba badepite bari mu Rwanda kugeza ku wa 29 z'uku
kwezi banasuye ingoro ndangamateka y'urugamba rwo guhagarika jenoside yakorewe
abatutsi yubatse ku kicaro cy’ingoro yinteko ishinga amategeko.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru