AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Iyo u Rwanda rugira umutungo kamere wenda amahanga yari gutabara--Gen. Dallaire

Yanditswe May, 08 2017 16:37 PM | 2,114 Views



Gen. Dallaire yongeye kunenga amahanga yahisemo kurebera Jenoside yakorewe Abatutsi aho gutabara Abatutsi bicwaga mu 1994. Dallaire wari uyoboye ingabo za MINUAR mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ibi kuri uyu wa mbere ubwo yahaga ikiganiro kijyanye no kubungabunga amahoro abasirikare 25 baturutse mu bihugu 8 bya Afurika.

Yavuze ko mu gihe cya Jenoside amahanga yose yari azi neza ibyaberaga mu Rwanda gusa ko nta numwe wagize icyo akora ngo atabare abari mu kaga ahubwo ko bahisemo kurebera kugeza ubwo Jenoside yahagarikwaga.

Yabwiye aba basirikare ko ubwo yari mu Rwanda yasabye Loni kumwongerera abasirikare mu Rwanda, kubera Jenoside yabonaga ikorwa. Ariko izo ngabo ngo ntiyazihawe.

Gen. Dallaire yavuze ko kuba nta mutungo kamere nk'ibikomoka kuri Petrol, zahabu n'ibindi byari mu Rwanda ngo ari imwe mu mpamvu zatumye amahanga yinangira mu gutabara abicwaga mu 1994.

Dallaire yagizwe umusenateri muri Canada mu mwaka wa 2005, nyuma y'inshingano zo kuyobora ingabo za Loni zari mu Rwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama