Yanditswe December, 27 2016 at 18:36 PM | 962 Views
Mu gihe abanyarwanda bakomeje kwegereza impera
z’umwaka w’2016 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifurije ingabo z’igihugu
umwaka mushya muhire w’i 2017.
Muri ubu butumwa umukuru w’igihugu yongeye gushimira ingabo z’u Rwanda kubera ubwitange zidahwema kugaragaza mu kazi kazo ka buri munsi zirinda abaturage n'ubusugire bw'igihugu, nk’uko zakomeje kubigaragaza muri uyu mwaka urimo gusozwa.
Umukuru yagize ati’ Ubwitange n’ibikorwa byanyu byatumye haboneka ituze n’umutekano mu gihugu aribyo shingiro ry’ibindi bikorwa by’iterambere.
Muri uyu mwaka turangije wa 2016, abaturage bakomeje kubagagariza icyizere gisesuye. Nta kiruta ibyo…
Na none, ubwitange n’ubunyamwuga bwanyu mukomeje kugaragaza mu kazi, bwatanze umusaruro mwiza mu gukemura ibibazo bikomeye byagaragaye hirya no hino k’umugabane w’Afurika. Mu bwitonzi ariko mukagera ku ntego, mwatanze ubufasha mu kugarura icyizere aho cyari gikenewe…
Ba Ofisiye, namwe basirikare bato bagize Ingabo z’u Rwanda, nk’uko twegereje kwinjira mu mwaka mushya wo kwitangira abaturarwanda, uyu ni umwanya wo kwizusuma, tugatekereza ku byagezweho n’ingorane twahuye nazo muri uyu mwaka, n’ingamba zafatwa kugira ngo turusheho gukomeza gukora neza.
Ibyo tubona mu karere no hirya no hino ku Isi n’ibyo
twigishwa n’amateka yacu bitwibutsa ko Ingabo z’u Rwanda zitagomba guhuga,
ahubwo zigomba gukomeza umurego no kurushaho kuba maso.
Mushobora guhamagarirwa inshingano zanyu igihe icyo aricyo cyose. Kandi
mugomba guhora mwiteguye kuzuza inshingano uko bikwiye haba mu gihugu n’ahandi
mu mahanga ku bw’ituze n’umutekano.
Nimukomera ku ndangagaciro ziranga Ingabo z’u Rwanda zirimo ikinyabupfura, gukunda igihugu, ubunyamwuga n’ubutwari, sinshidikanya ko muzakomeza kuzuza inshingano zanyu uko bikwiye.
Buri gihe mugomba kwibuka ko ari mwe abanyarwanda bafitiye ikizere nk’Ingabo z’u Rwanda , abana barwo bitangiye kururinda no kururengera.
Mu byo muteganya gukora muri uyu mwaka mushya, mu byo mutekereza byose mujye muzirikana icyateza iki gihugu imbere.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye umuhango wo kumurika filime mbarankuru igaruka ku isur ...
April 24, 2018 at 12:24 PM
Soma inkuru
I Londres mu Bwongereza, kuri uyu wa kabiri perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiranye ibiganiro ...
April 17, 2018 at 21:59 PM
Soma inkuru
Atangiza umwiherero w'abayobozi b'inzego z'ibanze kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Rep ...
March 28, 2018 at 22:07 PM
Soma inkuru
Perezida wa Repubulika Paul Kagame atangaza ko u Rwanda rwahaye umwanya ukwiye ubumenyi aho 15 % by& ...
March 27, 2018 at 21:22 PM
Soma inkuru
Perezida wa Republika Paul Kagame watangije inama mpuzamahanga ku bumenyi y'ihuriro rya Next Ei ...
March 26, 2018 at 22:22 PM
Soma inkuru
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi rw'umunsi 1 muri Uganda, ...
March 25, 2018 at 21:58 PM
Soma inkuru