Yanditswe Dec, 27 2016 18:36 PM | 2,839 Views
Mu gihe abanyarwanda bakomeje kwegereza impera z’umwaka w’2016 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifurije ingabo z’igihugu umwaka mushya muhire w’i 2017.
Muri ubu butumwa umukuru w’igihugu yongeye gushimira ingabo z’u Rwanda kubera ubwitange zidahwema kugaragaza mu kazi kazo ka buri munsi zirinda abaturage n'ubusugire bw'igihugu, nk’uko zakomeje kubigaragaza muri uyu mwaka urimo gusozwa.
Umukuru yagize ati’ Ubwitange n’ibikorwa byanyu byatumye haboneka ituze n’umutekano mu gihugu aribyo shingiro ry’ibindi bikorwa by’iterambere.
Muri uyu mwaka turangije wa 2016, abaturage bakomeje kubagagariza icyizere gisesuye. Nta kiruta ibyo…
Na none, ubwitange n’ubunyamwuga bwanyu mukomeje kugaragaza mu kazi, bwatanze umusaruro mwiza mu gukemura ibibazo bikomeye byagaragaye hirya no hino k’umugabane w’Afurika. Mu bwitonzi ariko mukagera ku ntego, mwatanze ubufasha mu kugarura icyizere aho cyari gikenewe…
Ba Ofisiye, namwe basirikare bato bagize Ingabo z’u Rwanda, nk’uko twegereje kwinjira mu mwaka mushya wo kwitangira abaturarwanda, uyu ni umwanya wo kwizusuma, tugatekereza ku byagezweho n’ingorane twahuye nazo muri uyu mwaka, n’ingamba zafatwa kugira ngo turusheho gukomeza gukora neza.
Ibyo tubona mu karere no hirya no hino ku Isi n’ibyo
twigishwa n’amateka yacu bitwibutsa ko Ingabo z’u Rwanda zitagomba guhuga,
ahubwo zigomba gukomeza umurego no kurushaho kuba maso.
Mushobora guhamagarirwa inshingano zanyu igihe icyo aricyo cyose. Kandi
mugomba guhora mwiteguye kuzuza inshingano uko bikwiye haba mu gihugu n’ahandi
mu mahanga ku bw’ituze n’umutekano.
Nimukomera ku ndangagaciro ziranga Ingabo z’u Rwanda zirimo ikinyabupfura, gukunda igihugu, ubunyamwuga n’ubutwari, sinshidikanya ko muzakomeza kuzuza inshingano zanyu uko bikwiye.
Buri gihe mugomba kwibuka ko ari mwe abanyarwanda bafitiye ikizere nk’Ingabo z’u Rwanda , abana barwo bitangiye kururinda no kururengera.
Mu byo muteganya gukora muri uyu mwaka mushya, mu byo mutekereza byose mujye muzirikana icyateza iki gihugu imbere.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru