AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

KMH: Bungutse imashini yifashishwa mu gusuzuma no kuvura indwara ya kanseri

Yanditswe Aug, 23 2017 16:02 PM | 4,627 Views



Ibitaro bya gisirikare by'u Rwanda biri i Kanombe byungutse imashini yifashishwa mu gusuzuma no kuvura indwara ya kanseri mu buryo bwihuse, ku buryo umurwayi azajya ahabwa ibisubizo mu minsi 5, mu gihe uburyo bwari busanzwe, bwatumaga ibisubizo biboneka mu minsi 15.

Iyi mashini nshya ibitaro by'u Rwanda bya gisirikare byabonye iri mu bwoko bwa scanner ifite ikoranabuhanga rihambaye ku buryo ibizamini biba byafashwe bishyirwamo mu gihe cy'iminsi 3 umurwayi akaba yahabwa ibisubizo bye.

Muri iyo mashini hashyirwamo dossier cyangwa fishe y'umurwayi ndetse na bimwe mu bizamini bafashe nk'amaraso na yo agashyirwamo ku buryo iyo mashini ihita itangira kubisuzuma.

Maj. Dr. Emile Kalinganire ni umuganga muri ibi bitaro by'u Rwanda bya gisirikare avuga ko ibisubizo bigiye kujya biboneka mu buryo bwihuse: “Dufate urugero niba washakaga gufata iyi dossier ukayijyana CHUK ukajya gushaka umuganga ugasanga arimo gukora ikindi kintu cyangwa ukayijyana Faysal ukajya gutegereza umuntu byafata umwanya bigatuma ibizamini bitinda ariko ubungubu nshobora kuba nicaye hano ngahamagara umuntu kuri telefoni nkamubwira nti jya online kuko twese turi muri system imwe ya digital pathology jya online nkwereke case, ubwire icyo utekereza. Murumva ko ibyo bituma umwanya wo guha umurwayi igisubizo uba muke.”

Hari abandi baganga 14 bo mu bitaro bya gisirikare by'u Rwanda, ibitaro bya CHUK ndetse n'ibitaro bya Faisal bamaze guhugurirwa gukoresha iyi mashini, igikorwa barimo gufashwamo n'umuganga waturutse i Boston muri America.

Kuba ibitaro bya gisirikare by'u Rwanda bimaze kubona iyi mashini ngo bizafasha mu gusuzuma no kuvura ubwoko bwose bwa kanseri nk'uko Lt. Col. Dr. Fabien Ntaganda umuganga muri ibi bitaro yabisobanuye

Ati: “Ubundi kanseri tuyigabanya ahanini mu bice 2 bikomeye, kanseri yo mu maraso na kanseri isanzwe twita timeri. Ubwo bwoko 2 nabwo tubugabanyamo ibindi bice 2 binini, iy'abana n'iy'abantu bakuru. Icyiza cy'iyi mashini rero ni uko izashobora gusuzuma ubwo bwoko bwombi. Ni ukuvuga ko byibuze tumeze neza kuba twashobora gusuzuma izo kanseri zombi. Bisaba ibintu byinshi ariko ni intambwe nziza kuko kugirango umenye neza ubwoko bwa kanseri hari ibintu byinshi ugenda upima ariko twaba dutangiye neza”

Itsinda ry'abaganga bo mu Rwanda bashinzwe gusuzuma no kuvura indwara ya kanseri, bazajya babifashwamo n'itsinda ry'abaganga bari muri Boston muri America.

Iyo mashini u Rwanda rwayihawe binyuze ku gitekerezo cy'uwahoze ari Perezida wa America Barack Obama yatangije cyo kurwanya indwara ya kanseri imaze kuba ikibazo gikomye ku isi.

Ni imashini ifite agaciro k'amadolari ya Amerika ibihumbi 100 ni ukuvuga asaga miliyoni 85 frw.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage