AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kamonyi: Impanuka y'imodoka yahitanye abantu bageze kuri 11

Yanditswe Oct, 20 2016 14:45 PM | 2,245 Views



Ahagana saa mbili z’ijoro ryakeye kuri uyu wa gatatu ku muhanda wa Kigali – Muhanga ugeze mu murenge wa Musambira imodoka y’ikamyo yambaye plaque yo muri Uganda yagonganye n'imodoka ya Toyota Coaster ya Horizon Express yari itwaye abagenzi 28 abantu 11 bahasiga ubuzima ako kanya naho ababarirwa muri 18 barakomereka.

Iyo mpanuka yabereye ahitwa i Karengera mu mudugudu wa Nyarusange.

Mu kiganiro RBA yagiranye n’Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Kabanda Emmanuel yatangaje ko abantu 11 bahise bagwa muri iyo mpanuka.

CIP Emmanuel Kabanda yongeyeho ko baba abapfuye n’abakomeretse bashyikirijwe ibitaro bya Kabgayi mu karere ka Muhanga.

CIP Kabanda yavuze ko iperereza ryatangiye gukorwa n’abagenzacyaha ba polisi ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama