Yanditswe Feb, 27 2017 16:18 PM | 2,047 Views
Akarere
ka Kicukiro karasaba inzego z'ibanze, ababyeyi n'abayobozi b'ibigo by'amashuri
guhuza imbaraga kugira ngo ntihagire umwana uvutswa uburenganzira bwo kwiga
amashuri y'ibanze.
Ibi ni mugihe hakomeje gahunda yo gusubiza aba bana mu mashuri. Abana bakunze guta amashuri kubera icyo bamwe bita ubushobozi bucye. Kugeza ubu mu Rwanda imyaka 12 y'uburezi bw'ibanze abana bayigira ubuntu nta mafaranga basabwe.
Gusa, hari hamwe na hamwe hakiri abana birukanwa ku ishuli kubera kubura amafaranga y'ishuli, ay'ifunguro rya saa sita cyangwa ibikoresho by'ishuli.
Bamwe mu bayobozi b'ibigo bitunga agatoki ababyeyi bategera abayobozi b'ibigo by'amashuli kugira ngo baganire ku bibazo.
Imibare ya ministeri y'uburezi igaragaza ko mu mwaka w'2015 abanyeshuri bahwanye na 5,7% mu mashuli aribo bataye ishuli mu gihe mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye bari ku gipimo cya 6,5% naho mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye iki gipimo cyari gihagaze kuri 2,5%
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru