AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kicukiro: Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ikibuga cya cricket

Yanditswe Oct, 28 2017 18:19 PM | 4,906 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatashye ku mugaragaro stade ya mbere mu Rwanda y’umukino wa Cricket. Ni stade iherereye i Gahanga mu karere ka Kicukiro, aho yavuze ko igiye kurushaho guteza imbere impano z'urubyiruko ndetse n'uyu mukino muri rusange.

Gutaha stade mpuzamahanga cya Cricket ni igikorwa cyitabiriwe n’abaturage ndetse n’abanyacyubahiro baturutse impande zose z’isi. Barimo na bamwe mu bateye inkunga umushinga wo kubaka iyi Stade yatwaye agera kuri miliyoni y'amapound abarirwa muri miliyari imwe mu mafaranga y'u Rwanda.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ashimangira ko iki kibuga mpuzamahanga kigiye guteza imbere umukino wa cricket ndetse ko ari n'ikimenyetso cy'ubufatanye u Rwanda rufitanye n'amahanga. Yagize ati, ''Mwisanzure mu Rwanda mwumve ko muri mu rugo cyane ubu noneho dufite izina rya Christopher Shale hano nk'urwibutso. iki kibuga n'ibikorwa remezo bigiye gufasha umukino wa cricket kuzamuka, ndetse abana b'abakobwa n'ababahungu babanyarwanda barusheho kugira umubano mwiza nabo mu Bwongereza baze gukina hano cyangwa naba hano bajye mu Bwongereza gukina cricket.''

Alby Shale umuhungu wa Christopher Shale watabarutse amaze imyaka amenye u Rwanda ndetse anagaragaje ko arukunda cyane yagarutse ku bihe byingenzi byaranze urugendo rwo kubaka iki kibuga, ''Mu myaka 10 ishize, Data yabengutse u Rwanda. imyaka 8 irashize data atekereje cricket nk'izira yo kongera kubaka ubumwe bw'abanyarwanda. mu myaka 7 ishize yaratabarutse. imyaka 6 irashize dufashe icyemezo cyo kubaka ikibuga cya Cricket mu Rwanda nk'urwibutso rwe. Imyaka ibaye 5 dutangiye gushaka ikibanza mu rw'imisozi 1000. mu myaka 4 ishize nabwo twari dugishakisha ikibanza mu gihugu cy'imisozi 1000. mu myaka 3 ishize MINISPOC yatanze iki kibanza mubona imbere yanyu. imyaka 2 irashize, Eric Dusingizimana aciye agahigo ku isi ko kumara amasaha menshi akina cricket. Hari benshi hano bakoze uko bashoboye kugira ngo uyu mushinga ube ugeze aho ugeze uyu munsi, mu izina ry'uwagize iki gitekerezo nshimiye buri wese wagize icyo akora kandi ni by'agaciro.''

Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda, Eddie Balaba we yavuze ko iyi stade ya cricket ije ari igisubizo ku mpano z'abana b’Abanyarwanda babonye amahirwe yo kuzigaragaza.

Gutaha iyi stade mpuzamahanga ya Cricket byanitabiriwe n'ibihanganjye muri uyu mukino barimo umwongereza Brian Charles Lara, Michael Paul Vaughan wahoze ari kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza ya Cricket ndetse hari n'Umunyamabanga mukuru w'ishyirahamwe ry'uyu mukino ku isi, Sarah Ferguson.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage