Yanditswe Aug, 14 2016 17:58 PM | 2,994 Views
Mu gihe bamwe baba bidagadura mu mihanda izira umuvundo w’ibinyabiziga
bamwe mu bashoferi n’abagenzi mu mujyi wa Kigali bavuga ko bagirwaho ingaruka
n’ifungwa ry’umwe mu mihanda bavuga ko ari ingenzi mu ngendo zo mu mujyi wa
Kigali.
Umuhanda uva mu mujyi werekeza ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya
Kigali, ni umwe mu mihanda inyurwamo n'ibinyabiziga byinshi mu murwa Mukuru w'u
Rwanda kandi ukaba ushamikiyeho indi mihanda myinshi.
Uyu muhanda niwo ufungwa iyo habaye siporo rusange mu mujyi wa Kigali nibura mu mezi atatu akurikirana, abatuye umujyi wa Kigali bakamenyeshwa indi mihanda bakoresha nibura kuva saa moya kugeza saa sita z'amanywa.
Mu gihe bamwe baba bishimira kwidagadura mu mihanda itarangwamo ibyotsi by’imodoka hari abandi bagirwaho ingaruka n’ifungwa ry’uwo muhanda. Nko ku bagenda ku mapikipiki ibiciro biriyongera, abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi bo ngo ntibashobora kongeza igiciro mu gihe nyamara ngo kuzenguruka bashaka indi mihanda banyuramo bituma mazutu cyangwa 'essence' byiyongera.
Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali,Busabizwa Parfait, ushinzwe iterambere ry’ubukungu , gufunga umwe mu mihanda kuva saa moya kugeza saa sita z’amanywa rimwe mu kwezi ngo si ikibazo gikomeye cyahungabanya ingendo muri Kigali.
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru