Yanditswe Sep, 12 2016 10:27 AM | 2,860 Views
Abaturage bo mu Mirenge ya Rwezamenyo na Nyamirambo yo mu karere ka Nyarugenge bavuga ko bahangayikishijwe n'ubujura bukomeje kwiyongera mu masaha y'ijoro na mugitondo, bigatuma abacuruzi bafunga kare ndetse n'abakiriya babo bagatinya kugenda nijoro kuko bamburwa. Ubuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge buvuga ko hakajijwe umutekano ku buryo hamaze gufatwa abajura 57 bazaga ku isonga muri ubu bugizi bwa nabi.
Uduce twa Mumena n'ahazwi nka Cosmos mu murenge wa Nyamirambo ndetse n'utundi duce two mu murenge wa Rwezamenyo hibasiwe n'ubujura bw'udutsiko tw'insoresore zambura abaturage mu gihe cy'ijoro no mu rukerera ndetse bagasahura amaduka, ibi bikaba bikomeje guhungabanya umutekano w'abaturage b'akarere ka Nyarugenge.
Ibi byemezwa kandi na Mucamukibatsi Helmenegilde ushinzwe umutekano mu mudugudu w'Amizero mu murenge wa Nyamirambo uvuga ko izi nsoresore bigoye kuzihashya bitewe n'umubare w'abarara irondo aho usanga abantu 4 aribo bazenguruka mu mudugudu wose .
Umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge Kayisime
Nzaramba avuga ko bahagurukiye iki kibazo ku bufatanye n'inzego zishinzwe
umutekano ku buryo hari umubare w'abajura bamaze gutabwa muri yombi bagera kuri
57, agasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe : "Iyo tumaze
kubona amakuru dupanga operation n'abasirikare bakajya gusaka ndetse twagiye
dukurayo n'ibikundi by'abantu bagaragaraho ubujura, ikindi twagiye tureba ko
hari ibikorwa by'ubujura tukahamenya, kuko n'abaturage ubwabo baba babizi abo
nabo twarabafashe, ikindi ubu ni uko turi kongera imbaraga mu irondo ry'umwuga."
Aba baturage batunga agatoki bamwe mu bakora irondo bavuga ko ahanini usanga aribo bakingira ikibaba aba bajura. Cyakora ku ruhande rw'ubuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge busaba abaturage gutanga amakuru ku munyerondo wese ugaragayeho ingeso mbi agasimbuzwa.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru