AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Kigali: Abatuye Rwezamenyo na Nyamirambo bahangayikishijwe n' ubujura

Yanditswe Sep, 12 2016 10:27 AM | 2,860 Views



Abaturage bo mu Mirenge ya Rwezamenyo na Nyamirambo yo mu karere ka Nyarugenge bavuga ko bahangayikishijwe n'ubujura bukomeje kwiyongera mu masaha y'ijoro na mugitondo, bigatuma abacuruzi bafunga kare ndetse n'abakiriya babo bagatinya kugenda nijoro kuko bamburwa. Ubuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge buvuga ko hakajijwe umutekano ku buryo hamaze gufatwa abajura 57 bazaga ku isonga muri ubu bugizi bwa nabi.

Uduce twa Mumena n'ahazwi nka Cosmos mu murenge wa Nyamirambo ndetse n'utundi duce two mu murenge wa Rwezamenyo hibasiwe n'ubujura bw'udutsiko tw'insoresore zambura abaturage mu gihe cy'ijoro no mu rukerera ndetse bagasahura amaduka, ibi bikaba bikomeje guhungabanya umutekano w'abaturage b'akarere ka Nyarugenge.

Ibi byemezwa kandi na Mucamukibatsi Helmenegilde ushinzwe umutekano mu mudugudu w'Amizero mu murenge wa Nyamirambo uvuga ko izi nsoresore bigoye kuzihashya bitewe n'umubare w'abarara irondo aho usanga abantu 4 aribo bazenguruka mu mudugudu wose .

Umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba avuga ko bahagurukiye iki kibazo ku bufatanye n'inzego zishinzwe umutekano ku buryo hari umubare w'abajura bamaze gutabwa muri yombi bagera kuri 57, agasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe : "Iyo tumaze kubona amakuru dupanga operation n'abasirikare bakajya gusaka ndetse twagiye dukurayo n'ibikundi by'abantu bagaragaraho ubujura, ikindi twagiye tureba ko hari ibikorwa by'ubujura tukahamenya, kuko n'abaturage ubwabo baba babizi abo nabo twarabafashe, ikindi ubu ni uko turi kongera imbaraga mu irondo ry'umwuga."

Aba baturage batunga agatoki bamwe mu bakora irondo bavuga ko ahanini usanga aribo bakingira ikibaba aba bajura. Cyakora ku ruhande rw'ubuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge busaba abaturage gutanga amakuru ku munyerondo wese ugaragayeho ingeso mbi agasimbuzwa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura