AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kigali: H.E Kersti Kaljulaid Perezida wa Estonia yasuye ibikorwa bitandukanye

Yanditswe Nov, 17 2017 23:02 PM | 7,277 Views



Perezida wa Estonia Madamu Kersti Kaljulaid yasoje uruzinduko rw’iminsi 2 yagiriraga mu Rwanda asura minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi ndetse n'ibikorwa by'ikoranabunga ashima urwego u Rwanda rugezeho rwiyubaka ndetse n'intambwe rwateye mu ikoranabuhanga.

Perezida wa Estonia, Kersti Kaljulaid byabimburiwe no gusura Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi aho yakiriwe na Minisitiri Dr Mukeshimana Geraldine wari kumwe n'umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare Yusuf Murangwa.

Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana yatangaje ko ibiganiro yagiranye na perezida wa Estonia byibanze ku kuzamura umusaruro w'ubuhinzi mu Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga n'ibarurishamibare nk'uko muri icyo gihugu bimeze:

Perezida wa Estonia Madamu Kersti kandi yasuye telecom House by'umwihariko icyumba cyahariwe ubuvumbuzi mu by'ikoranabuhanga ahazwi nka Fablab.Yitegereje ibikorwa bitandukanye urubyiruko rukora birimo indege zitagira abapilote(Drone), maze ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera. Mu gitabo cy'abashyitsi cy'aha kuri Fablab yagize ati '' Mwarakoze gushyiraho uburyo bwo kuzamura ibitekerezo bishya''.


Minisitiri w'ikoranabuhanga n'itumanaho Jean Philbert Nsengimana yemeza ko uruzinduko rwa Perezida wa Estonia Kersti Kaljulaid hari icyo rusigiye u Rwanda mu bijyanye n'ubufatanye mu by'ikoranabuhanga.

Perezida wa Estonia Madamu Kersti Kaljulaid yageze i kigali kuri uyu wa kane, ari nabwo yakiriwe na Perezida wa Republika Paul Kagame, bagirana ibiganiro byihariye. Yageze mu Rwanda avuye muri Ethiopia akaba ari rwo ruzinduko rwa mbere agiriye muri Afrika nyuma y'igihe kirenga umwaka 1 amaze ayobora iki gihugu. 

Kuri uyu wa 5 ahagana saa kumi ni bwo yasoje uruzinduko rwe. Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga yasezewe na bamwe mu bayobozi muri guverinoma barimo umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, Clare Akamanzi, Minisitiri  w’itumanaho n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, Umunyamabanga wa leta muri Minisitri y’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego zishinzwe umutekano.

Inkuru mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage