Yanditswe Nov, 17 2017 23:02 PM | 7,277 Views
Perezida wa Estonia Madamu Kersti Kaljulaid yasoje uruzinduko rw’iminsi 2 yagiriraga mu Rwanda asura minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi ndetse n'ibikorwa by'ikoranabunga ashima urwego u Rwanda rugezeho rwiyubaka ndetse n'intambwe rwateye mu ikoranabuhanga.
Perezida wa Estonia,
Kersti Kaljulaid byabimburiwe no gusura Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi aho
yakiriwe na Minisitiri Dr Mukeshimana Geraldine wari kumwe n'umuyobozi w'ikigo
cy'igihugu cy'ibarurishamibare Yusuf Murangwa.
Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana yatangaje ko ibiganiro yagiranye na perezida wa Estonia byibanze ku kuzamura umusaruro w'ubuhinzi mu Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga n'ibarurishamibare nk'uko muri icyo gihugu bimeze:
Perezida wa Estonia Madamu Kersti kandi yasuye telecom House by'umwihariko icyumba cyahariwe ubuvumbuzi mu by'ikoranabuhanga ahazwi nka Fablab.Yitegereje ibikorwa bitandukanye urubyiruko rukora birimo indege zitagira abapilote(Drone), maze ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera. Mu gitabo cy'abashyitsi cy'aha kuri Fablab yagize ati '' Mwarakoze gushyiraho uburyo bwo kuzamura ibitekerezo bishya''.
Minisitiri w'ikoranabuhanga n'itumanaho Jean Philbert Nsengimana yemeza ko uruzinduko rwa Perezida wa Estonia Kersti Kaljulaid hari icyo rusigiye u Rwanda mu bijyanye n'ubufatanye mu by'ikoranabuhanga.
Perezida wa Estonia Madamu Kersti Kaljulaid yageze i kigali kuri uyu wa kane, ari nabwo yakiriwe na Perezida wa Republika Paul Kagame, bagirana ibiganiro byihariye. Yageze mu Rwanda avuye muri Ethiopia akaba ari rwo ruzinduko rwa mbere agiriye muri Afrika nyuma y'igihe kirenga umwaka 1 amaze ayobora iki gihugu.
Kuri uyu wa 5 ahagana saa kumi ni bwo yasoje uruzinduko rwe. Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga yasezewe na bamwe mu bayobozi muri guverinoma barimo umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, Clare Akamanzi, Minisitiri w’itumanaho n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, Umunyamabanga wa leta muri Minisitri y’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego zishinzwe umutekano.
Inkuru mu mashusho:
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru