Yanditswe Aug, 31 2016 10:04 AM | 1,520 Views
Uruzinduko rwa perezida wa Benin Patrice Talon, rwakomereje mu kigo gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) no mu gace kahariwe inganda, kazwi nka Special Economic Zone. Umuyobozi wa RDB Francis Gatare yatangaje ko uruzindiko rwa Perezida wa Benin rutanga icyizere ku bufatanye mu ishoramari n'ubuhahirane hagati y'u Rwanda na Benin.
Ikigo RDB kuva cyajyaho mu 2008 nyuma y'aho gikomatanyirije hamwe ibigo 8, cyihutiye gutanga serivices zishingiye ku ikoranabuhanga, guteza imbere ubukerarugendo n'amahoteli
Ubwo yageraga muri icyo kigo, Perezida wa Bénin Patrice Talon yasobanuriwe kandi anerekwa imikorere yacyo n'aho kigeze mu kureshya no kwereka abashoramari ahari amahirwe yabyazwa umusaruro mu Rwanda.
Mu gace kahariwe inganda, Perezida wa Benin Patrice Talon yasuye uruganda rumaze imyaka 2 rukora imyenda G&H Garments Factory rwahaye akazi abantu basaga 900, urukora ibikoreshyo byifashishwa kwa muganga, urukora amatara aronderereza umuriro w'amashanyarazi Sahasra n'izindi.
Perezida wa Benin yashimye intera izo nganda zigezeho, abifuriza kongera umusaruro n'umurava.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru