Yanditswe Jul, 09 2016 18:53 PM | 2,606 Views
Umubyeyi witwa
Mujawayezu Alphonsine w' imyaka 32 utuye
mu murenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Kamonyi, kw' isaha ya saa tanu n'
iminota 40 zo kuri uyu wa gatandatu, yabyaye abana bane, umuhungu 1 n' abakobwa 3 ku bitaro bya Muhima
hano mu mujyi wa Kigali.
Abaganga bakurikirana aba bana bavutse bafite hagati y' ikilo 1 n' amagarama 800 n' ikilo 1 n' amagarama 3, bavuga ko ubuzima bwabo bumeze neza, umubyeyi wabo akaba yabyaye abazwe, ibyo bita cesarienne. Gusa ababyeyi b' Aba bana bavuga ko basanzwe batishoboye bakaba bakeneye ubufasha bwabunganira mu kurera aba bana.
Abaganga mu bitaro bya Muhima bavuga ko kuba
umubyeyi yabyara abana 4 ari ibintu bidasanzwe muri ibi bitaro kuko byaherukaga
mu mwaka wa 2003. Ababyaye izi mpanga bo bavuga ko mu muryango wabo hari abari
barabyaye abana b' impanga 2, abandi bakaba barabyaye 3.
INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO:
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru