Yanditswe Oct, 31 2016 14:44 PM | 824 Views
Umunyamabanga mukuru wungirije w'umuryango w'abibumbye ku isi, Jan Eliasson, avuga ko abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda nta mahitano yandi bafite uretse kuyemera kuko ukuri kwayo guhari. Ibi Jan Eliasson, yabivuze mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Jan Eliasson,ntiyorohewe n'intimba n'agahinda, nyuma yo gushyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 259, no gusobanukirwa uburyo jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yakoranywe ubugome bwinshi, igatwara abasaga miliyoni mu gihe cy'iminsi ijana gusa.
Yagize ati: “Ndumva nkozweho bikomeye n'ibyo mbonye aha hantu, ariko nanone nkanibaza uburyo ikiremwamuntu gishobora gukora ibintu bisa n'ibyo tubonye muri uru rwibutso. nkanibaza nti kuki buri gihe dutangira kwibaza ku bintu ari uko byabaye, kuki tutabikumira mbere?”
Avuga ku bagize uruhare muri Jenoside bakihisha ubutabera, uyu mugabo ntiyariye indimi ku kubasaba kwemera kugezwa imbere y'ubutabera bakaryozwa ibyo bakoze.
Ati: “Ni iby’akamaro cyane ko bemera kubazwa ibyo bakoze, nta muntu wagombye kubyitwaza, bagomba kwishyura ibyo bakoze, hari inzira z'amategeko zigomba kubahirizwa, izo nta zindi ni ukugera imbere y'ubutabera. ubundi hakabaho n'uruhare rwa Politiki n'ubuyobozi, ari naho ngaruka ku kwishimira ko Leta y' u Rwanda n'abaturage bahisemo kwita ku hazaza, kandi kwiyubakira igihugu bigakorwa n'abanyarwanda, n'urubyiruko ahanini rwanavutse nyuma ya Jenoside, ariko ni igihugu cyabo, bagomba kubona ibi bikabatera imbaraga zo gukora cyane ngo bubake u Rwanda rutajegajega.”
Ku bagihakana Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Umunyamabanga mukuru wungirije w'umuryango w'abibumbye ku isi, ngo kubwe bibaye bishoboka yabazana mu Rwanda: “Ndashaka kubatumira kuri uru rwibutso kandi nkumva naba mpari, kugirango numve kandi ndebe icyo bavuga. Nagiye henshi havugwa iyicarubozo no kubangamira ikiremwamuntu, ariko buri gihe binyemeza ko dukwiye guhagurukira icyarimwe ngo ibyabaye bitazongera.”
Jan Eliasson uzasoza manda ye mu muryango w'abibumbye mu mpera z'uyu mwaka, ngo asanga kuba umuryango w'abibumbye warananiwe guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, abibona nk'isomo ryatuma noneho habaho kuba maso no gufataniriza hamwe gukumira icyo aricyo cyose cyagarura jenoside.
Photo: Internet
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru