Yanditswe Mar, 07 2017 12:21 PM | 1,460 Views
Mu gihe kuri uyu wa 8 Werurwe hazaba hizihizwa umunsi mpuzamahanga w' abagore, Ministeri y' uburinganire n' iterambere ry' umuryango ivuga ko nta mugore ukwiye kwirara, uburenganzira n'agaciro abagore basubijwe bagomba kubikoresha bateza imbere ingo zabo n' igihugu muri rusange.
Mu kiganiro n' abanyamakuru kuri uyu wa kabiri,Minisitiri w' uburinganire n' iterambere ry'umuryango yagaragaje ko kuri ubu umugore w' umunyarwandakazi afite agaciro ,ibyagiye bimubangamira birimo kumubuza uburenganzira bwe mu birebana no kwiga, kuzungura, byagiye bikurwaho ndetse ngo amategeko yose yagaragazaga ubusumbane hagati y' umugabo n' umugore kugeza ubu yose yamaze kuvugururwa.
Ministiri avuga ko n'ubwo hari byinshi bimaze kugerwaho umugore adakwiye kwirara. Kugeza ubu ngo hari abagore bumva nabi ibirebana n' ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye .
Ku bijyanye na gahunda zigenda zishyirwaho zigamije gufasha umugore mu birebana n' iterambere rye, bamwe mu bagore bavuga ko hari ibyo bumva bikenewe kongerwamo ingufu.Clip Ubuyobozi bw ikigega cy' iterambere BDF buvuga ko 70 ku ijana by' imishinga bakira ari iy' abagore. Bakaba bamaze kwakira imishinga irenga ibihumbi 90 y' abagore. Duterimbere yo imaze kwegera abagore basaga ibihumbi 5000 ibafasha kwiteza imbere naho Inama y' igihugu y' abagore ivuga ko abagore bagera kuri 750 aribo bamaze kuremerwa mu mujyi wa kigali.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru