Yanditswe Apr, 21 2017 15:05 PM | 2,640 Views
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Kirehe barashima abagize urugaga rw'abikorera bo muri aka karere ka kubera igikorwa cyo kubaremera babakoreye, bakagisobanura nk'igikorwa cy'urukundo ndetse n'ubumuntu.
Ni igikorwa cyatangijwe n'urugendo rwo kwibuka rwavaga ku kibuga cy'umupira cya Ruhanga rwerekeza mu mujyi wa Nyakarambi, ahubatse urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi.
Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso ndetse no kunamira izi nzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi, abikorera bo mu karere ka Kirehe bakaba baremeye abarokotse Jenoside babaha inka, Matera ndetse umwe muri bo utagiraga aho kuba ahabwa inzu.
Aba barokotse jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Kirehe bashimiye cyane abikorera maze basobanura iki gikorwa nk'igikorwa cy'urukundo.
Muri rusanjye abikorera bo muri aka karere batanze inka 6 ku miryango 6, bubakira umusore umwe utagiraga aho kuba ndetse banatanga ibiryamirwa ku miryango 24.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru