Yanditswe Aug, 01 2017 18:10 PM | 5,493 Views
Komisiyo y'igihugu y'amatora iributsa abafite ibirango
byamamaza ndetse n'abakoresha ikoranabuhanga mu kwamamaza ko bigomba kuba
byavuyeho tariki ya 3 kanama saa kumi n'ebyiri za mu gitondo. Gusa hari bamwe
mu bafite ibyo birango bavuga ko batari bazi igihe bazahagarikira kubikoresha.
Hirya no hino mu gihugu haba ku binyabiziga, ku mihanda,
ku nkuta z'inzu, uhasanga ibirango bigizwe n'amabendera, ibitambaro, imyambaro,
amafoto, amarangi n'imitako byamamaza abakandida ku mwanya w'umukuru w'igihugu.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga n'imbuga
z'ibitangazamakuru zifashisha murandasi bavuga ko hari amabwiriza ya komisiyo
y'igihugu y'amatora bagejejweho ajyanye no guhagarika ibirango byamamaza
abakandida perezida.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y'igihugu y'amatora Charles Munyaneza asaba ko ibirango byamamaza bigomba kuvanwaho ku itariki ya 3 mbere ya saa kumi n'ebyiru z'igitondo, ibyo bikanubahirizwa ku biyamamaza hakoreshejwe murandasi. Yagize ati,''Kwiyamamaza bigomba guhagarara saa kumi n'ebyiri za mu gitongo ku itariki 3 z'ukwezi kwa 8. Ubwo rero ni ibikorwa byose byo kwiyamamaza, haba gukoresha inama cyangwa amateraniro abakandida bakora, byaba ibyamamaza abakandida bimanitse hirya no hino bigomba kumanurwa kuri ayo masaha. Ndetse no kwamamaza hakoreshejwe ikoranabuhanga nabyo turasaba ababikoresha ko byakubahirizwa.''
Komisiyo y'igihugu y'amatora ivuga ko kwamamaza mu mahanga byo bigomba guhagarara umunsi umwe mbere y'uko mu Rwanda bihagarara. Yongeraho ko nta bakandida bagiye kwiyamamaza mu mahanga. Ikindi iyo komisiyo isaba abaturage ni uko nta we ugomba kuzajya gutora yambaye umwenda uranga umutwe wa politiki cyangwa afite ibirango byamamaza umukandida runaka
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru