AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ibihugu bigize EAC birasabwa kongera umusanzu mu guteza imbere ubumenyi

Yanditswe Aug, 23 2016 10:49 AM | 914 Views



I Kigali hateraniye inama ya mbere ihuza komisiyo y’umuryango wa Afurika ishinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga hamwe n’abafatanyabikorwa bayo barebera hamwe uko ibihugu binyamuryango byagera ku iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza bishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Umunyamabanga mukuru wungirije w'umuryango wa Afurika y'iburasirazuba Jessica Eriyo avuga ko hakibura amikoro yo kugira ngo iyi komisiyo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga izagirire akamaro uyu muryango: “Mu gihe cyo gutegura ingengo y'imari yabo y'uyu mwaka yaragabanutse cyane kuko imisanzu yo mu bihugu by'abanyamuryango ntiyari ihagije, tuzi ibibazo ibihugu bihura nabyo biba binafite inzego zihutirwa kuri bo ariko ndahamagararira ibihugu kongera imisanzu kuko EASTECO ntikorera EASTECO irakorera ibihugu by'abanyamuryango bityo tugahuza ibikorwa by'umuryango n'ibikorwa by'ibihugu ubwabyo”

Minisitiri w'uburezi Dr. Papias Musafili Malimba we avuga ko u Rwanda ruha uruhare runini ikoranabuhanga mu iterambere ryarwo ari yo mpamvu rwifuza no kubishimangira binyuze muri iyi komisiyo yo muri EAC.

      

Iyi nama y'iminsi ine ireba kuri gahunda y'imyaka itanu, izareba kandi ku ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo cy'umuryango wa Afurika yunze ubumwe cy'uko mu mwaka wa 2024 ibihugu bya Afurika bigomba kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi n'udushya two mu ikoranabuhanga.

Guteza imbere  ubumenyi n'ikoranabuhanga ni kimwe mu bigize amasezerano 16 yasinywe hagati y'ibihugu 6 bigize umuryango wa Afurika y'iburasirazuba. Ibi ni nabyo byatumye mu mwaka ushize wa 2015 hajyaho komisiyo ishinzwe ubumenyi n'ikoranabuhanga muri uyu muryango.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama