Yanditswe Nov, 09 2017 11:34 AM | 6,492 Views
Abayobozi ba za komisiyo zishinzwe amatora muri Afrika bateraniye mu nama y'iminsi 2 i Kigali, basanga urubyiruko rukwiye kwinjizwa mu mitegurire n'imigendekere myiza y'amatora muri Afrika, kuko ari bo ahanini bashorwa mu bikorwa bibi mbere na nyuma y'amatora. Komisiyo zishinzwe amatora, abahagarariye izi nzego bemeza ko imikorere yazo ibangamirwa rimwe na rimwe n’abanyapolitiki baba bifuza gutsinda amatora uko byagenda kose. Prof. Attahiru Jega, wabaye Perezida wa komisiyo y'amatora mu gihugu cya Nigeria avuga ko ibi ari byo ahanini bikurura imvururu mbere y'amatora, mu gihe aba cyangwa na nyuma yayo. Yagize ati, "Ikibazo gikomereye komisiyo z'amatora wenda nko muri Nigeria, ni imikoranire hagati yazo n'abanyapolitike ku buryo butabogamye: ibihugu byinshi muri afrika na Nigeria irimo abantu bajya muri politiki bishyizemo ko bagomba gutsinda byanze bikunze, ibyo bitera imvururu, inzangano. Komisiyo z'amatora zikeneye gukora kinyamwuga."
Usibye kuba bamwe mu bayobozi muri Afrika badakozwa ibyavuye mu matora, haniyongeraho uruhare rw'urubyiruko mu bikorwa bya politiki muri rusange n'iby'amatora by'umwihariko. Prof Kalisa Mbanda, Perezida wa komisiyo y’igihugu y'amatora mu Rwanda ashima uruhare urubyiruko rugira mu matora. Ati, "Mu Rwanda urubyiruko ruradufasha cyane, mu bakorerabushake bacu abenshi ni urubyiruko bigatuma amatora adahenda igihugu, bagakangurira abaturage kuyitabira, bagatora n'urubyiruko ruzabahagarira mu nzego zose kugirango bagire uruhare bitari mu matora gusa no mu iterambere ry'igihugu."
Abahagarariye za komisiyo z’amatora baturutse mu bihugu 48 kuri 54 bigize Afrika, ni bo bitabiriye iyi nama. Bavuga ko hari ikibazo cy'uko hamwe na hamwe muri Afrika ibiva mu matora komisiyo ziyashinzwe zitangaza bitemerwa, bigakurikirwa n'imvururu.
Afrika ituwe n'abaturage bagera kuri miliyari 1.2 muri bo 65% ni urubyiruko. Ambasaderi Minata Samate komiseri ushinzwe politike mu muryango wa Afrika yunze ubumwe avuga ko nta mahitamo yandi Afrika ifite usibye guha urubuga urubyiruko rukagira uruhare muri politiki y'ibihugu byabo.
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
3 hours
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Umubare w'abasoje amasomo muri UR muri 2023 ukubye inshuro hafi 3 uwayasoje mu myaka 30 mbere y ...
Mar 29, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abafite ubutaka butabyazwa umusaruro bashobora gushyirirwaho ibihano
Mar 10, 2024
Soma inkuru
Igororamuco: Abayobozi b'Intara basuye ikigo ngoraramuco cya Iwawa
Jan 08, 2024
Soma inkuru