AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kuba hari ibihugu bitarasinya amasezerano ya EPA biracyari imbogamizi--Kanimba

Yanditswe May, 22 2017 15:59 PM | 2,034 Views



Ministre w'ubucuruzi, inganda n'ibikorwa by'umuryango wa Afrika y'iburasirazuba Francois Kanimba asanga kuba ibihugu bimwe bigize uyu muryango bitarasinya amasezerano y'ubufatanye mu bucuruzi n'ibihugu bigize umuryango w'ubumwe bw'iburayi(EPA)ari uko kuri byo nta kihutirwa, ariko ngo hari icyizere ko mu myaka 7 yateganyijwe ishobora kuzashira byarahinduye ibitekerezo bigasinya ayo masezerano.

Aya masezerano ubusanzwe azwi nka Economic Partnership Agreement (EPA) agamije gufasha ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere kujyana ibicuruzwa byabyo ku isoko ryo ku ibihugu bigize umuryango w'ubumwe bw'iburayi nta mahoro byishyujwe.

Ariko ku rundi ruhande ibicuruzwa bikenerwa cyane nk'ibyo mu nganda biturutse mu burayi nabyo bikazanwa mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere byishyujwe amahoro make azagenda agabanyuka buhoro buhoro.

Igihugu cya Tanzania nicyo cyagaragaje ko hari ingingo zimwe zo muri aya masezerano ya EPA kibona ko nta nyungu kizagiramo arinayo mpamvu cyifashe.

Umuyobozi wungirije w'ubunyamabanga bukuru  bw'umuryango  wa Afrika y'iburasirazuba Hon. Bazivamo Christophe asanga inyungu ibihugu bizagira mu gusinya aya masezerano ari nyinshi, arinayo mpamvu inama y'abakuru b'ibihugu bigize umuryango wa Afrika y'iburasirazuba yasabye umuyobozi wayo mushya Prezida Yoweri Kaguta Museveni kuganira n'ibihugu bigize umuryango w'ubumwe bw'iburayi kuri iki kibazo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage