Yanditswe May, 22 2017 15:59 PM | 2,034 Views
Ministre w'ubucuruzi, inganda n'ibikorwa by'umuryango wa Afrika y'iburasirazuba Francois Kanimba asanga kuba ibihugu bimwe bigize uyu muryango bitarasinya amasezerano y'ubufatanye mu bucuruzi n'ibihugu bigize umuryango w'ubumwe bw'iburayi(EPA)ari uko kuri byo nta kihutirwa, ariko ngo hari icyizere ko mu myaka 7 yateganyijwe ishobora kuzashira byarahinduye ibitekerezo bigasinya ayo masezerano.
Aya masezerano ubusanzwe azwi nka Economic Partnership Agreement (EPA) agamije gufasha ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere kujyana ibicuruzwa byabyo ku isoko ryo ku ibihugu bigize umuryango w'ubumwe bw'iburayi nta mahoro byishyujwe.
Ariko ku rundi ruhande ibicuruzwa bikenerwa cyane nk'ibyo mu nganda biturutse mu burayi nabyo bikazanwa mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere byishyujwe amahoro make azagenda agabanyuka buhoro buhoro.
Igihugu cya Tanzania nicyo cyagaragaje ko hari ingingo zimwe zo muri aya masezerano ya EPA kibona ko nta nyungu kizagiramo arinayo mpamvu cyifashe.
Umuyobozi wungirije w'ubunyamabanga bukuru bw'umuryango wa Afrika y'iburasirazuba Hon. Bazivamo Christophe asanga inyungu ibihugu bizagira mu gusinya aya masezerano ari nyinshi, arinayo mpamvu inama y'abakuru b'ibihugu bigize umuryango wa Afrika y'iburasirazuba yasabye umuyobozi wayo mushya Prezida Yoweri Kaguta Museveni kuganira n'ibihugu bigize umuryango w'ubumwe bw'iburayi kuri iki kibazo.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru