Yanditswe Aug, 28 2016 17:17 PM | 1,436 Views
Nairobi- Mu nama mpuzamahanga ya gatandatu ihuza ubuyapani na Afurika yiga ku iterambere ry’uyu mugabane,Perezida Kagame yavuze ko asanga politike nziza itangirira imbere mu gihugu, kandi ko kugira iterambere bitavuze kuzana indangagaciro z’ahandi.
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru,Perezida Kagame yari mu itsinda ry’abanyacyubahiro batanze ikiganiro ku cyerekezo cya Afurika 2063 na nyuma yaho, muri gahunda yo kwishakamo ibisubizo kw’abanyafurika.
Muri icyo kiganiro Perezida Kagame yari kumwe na Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf, uwahoze ari Perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo, umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina na Prof Joseph Stiglitz impuguke mu by’ubukungu.
Perezida Kagame yasobanuye ko mu Rwanda, abaturage bashingira ku byabo bakabihuza n’ibyo biga ahandi bishobora kunganira ibyabo, ubundi bakabibyazamo umwihariko wabo.
Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Shinzo Abe yavuze ko u Buyapani bugiye gutanga inkunga ingana na miliyari 30 z’amadorali ku mugabane wa Afurika, azakoreshwa mu gihe cy’imyaka 3 iri imbere, akazifashishwa mu kongera ibikorwaremezo birimo amashanyarazi.
Iyi nama mpuzamahanga ihuza Ubuyapani na Afurika yatangiye ku mugaragaro ku munsi w’ejo hashize ku wa gatandatu, ikaba yasojwe kuri iki cyumweru. Ni ubwa mbere ibereye muri Afurika kuva yatangira mu 1993. Yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagera kuri 34, hamwe n’abandi bayobozi bakomeye mu nzego zinyuranye ku Isi.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru