Yanditswe Jan, 18 2017 18:20 PM | 1,598 Views
Perezida Kagame avuga ko ishoramali rikomeye ku mugabane w'Afrika ridakwiye gukorwa na za leta zonyine cyangwa abikorera bonyine ahubwo ko hagomba kubaho ubufatanye bw'izo nzego zombi.
Umukuru w'igihugu yabitangarije mu nama y'ihuriro ry'ubukungu ku isi ibera i Davos mu Busuwisi. Ni mu kiganiro ku munsi wa kabiri w'inama y''ihuriro ry'ubukungu ku isi,iki kiganiro cyanatambutse imbona nkubone kuri television mpuzamahanga ya CNBC ikora ibiganiro n'inkuru z'ubukungu
Yagize ati: “ Ishoramali mu bikorwaremezo ni ishoramali riremeye, ntabwo ryakorwa na leta zonyine cyangwa se ngo rikorwe n’abikorera bonyine, ntekereza ko tugomba gufatanya. Gusa, tugomba kwemera ukuri ko inzego z’abikorera zifite ubushobozi bwinshi bushobora gushyirwa hamwe n’ubwa za leta ku nyungu z’ibikorwaremezo byaba iby’ingufu, gutwara ibintu n’abantu,itumanaho,ndetse n’ibindi. Ariko kandi za leta nazo zigomba gukora ibishoboka zigashyiraho za politiki n'ingamba zituma ubu bufatanye bushyirwa mu bikorwa, ariko ibi tugomba kubikora twemera ko inzego z’abikorera ari igice gikomeye mu gushyira mu bikorwa ingamba z’iri terambere”
Perezida Kagame yavuze ko hari igihe habaho kwivuguruza iyo abantu bavuga ko bashaka iterambere ry'ubukungu muri Afurika, avuga ko hari ibintu badakora kandi bazi neza ko bakagombye kuba bakora.
Naho Visi Perezida wa Nigeria OLUYEMI OLULEKE OSINBAJO we yemeza ko kugira ngo Afurika igere ku ntego zayo z’iterambere za leta zigomba gushora imali mu guha ubushobozi n'ubumenyi abaturage cyane cyane urubyiruko: “Ndumva igikenewe ari ugushora mu bumenyi cyane cyane mu rubyiruko. Muri Nigeria dufite ikigega kirimo miliyari zigera kuri magana atanu z’amanaira zigamije gufasha gutanga ubumenyi ku rubyiruko mu ikoranabuhanga,buri mwaka duhugura urubyiruko rugera ku bihumbi 100 mu bumenyi n’ikorabuhanga.”
Ku rundi ruhande ariko Perezida Kagame avuga ko hagomba kubaho ukwihutisha ibintu ndetse anatanga urugero ko bishoboka.
Yagize ati: “Hakenewe ko ibintu byihuta kurusha uko ubu bigenda,ndetse n’aho bidakorwa bigakora ariko nguhaye urugero, ruto rw'uburyo Afurika igomba kugira ishema ryayo; Nko mu Rwanda hashize igihe gito dufunguye inyubako nini cyane yari imaze igihe yubakwa..Gusa igihe nari kuri iyo nyubako nifuje kumenya abateknisiye bagize uruhare mu kubaka iyo nyubako..naje gusanga ari abantu batatu, umwe yari umunyarwanda undi ari umunyakenya undi yari umunyazimbabwe wari uturutse mu Bwongereza. Iyo tuvuga ubumenyi rero tuvuga ko Afurika ifite ubumenyi ariko tugomba gutanga ayo mahirwe.”
Avuga ku kamaro ko kwishyira hamwe kandi umukuru w'igihugu yatanze urugero rw'ibihugu by'umuryango wa Afurika yuburasirazuba byahisemo gufata icyemezo cyo kugira ikirere kimwe cy'itumanaho aho mu bihugu bitandatu bya Afurika y'uburasirazuba aho ibiciro byo guhamagara bingana ibintu yemeza ko byatumye umubare w’abakoresha itumanaho rya telephone zigendanwa wiyongera.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru