Yanditswe Mar, 24 2017 18:01 PM | 2,343 Views
Impuguke,abashakashatsi ,abaganga n'abagize inzego za leta mu bijyanye no kurwanya cancer bo mu bihugu bya Afurika y'uburengerazuba, baratangaza ko kwigisha abagezweho n’ubu burwayi ndetse n’abatarayirwara aribwo buryo bwonyine bwo kuyirwanya. Ibi byatangarijwe i Kigali kuri uyu wa gatanu mu nama y'umunsi umwe yahujeabagize umuryango w'abagore bakora ubuvugizi mu kurwanya cancer
Raporo zitandukanye z'ishami ry'umuryango w'abibumbye wita ku buzima zerekana ko nibura buri mwaka miliyoni 2 n'igice by'abagore bagaragaraho indwara ya cancer y'ibere n'iy'inkondo y'umura.Ni mu gihe 70% byabo bapfa ari abo mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere.
Philippa Kibugu,umuyobozi w'ihuriro rya Breast cancer initiative East Africa aravuga ikibitera: “Hari ukutamenya neza ibya cancer kandi utayimenye ntiwamenya uko ubyitwaramo uyirwaye,bamwe kandi niyo babonye bimwe mu bimenyetso batinya kubivuga kuko hari abashyirwa mu kato ,ahandi ugasangao hari nka za kirazira zivuga ngo ntawuvuga ibijyanye n'amabere,niyo mpamvu dushyira imbaraga mu kwigisha abagore iby'iyi ndwara ,tukabakangurira kwiyitaho bamenya umubiri wabo ndetse babona ikidasanzwe bakihutira kujya kwa muganga.”
Ikigo k'igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyo kivuga ko mu Rwanda cancer y'ibere n'iyi nkondo y'umura ari canceri zica abagore batari bake dore ko nibura buri mwaka abarwayi ba cancer y'ibere bagera kuri 800.Gusa ngo igishyirwamo imbaraga ni ubukangurambaga .
“Ubu twatangije abantu twita abafasha ba muganga bo mu ngo ,bajya gukora kimwe n'abajyanama b'ubuzima ariko si bo .Aba bo bafite umwihariko kuko bakurikirana izi ndwara zitandura harimo by'umwihariko cancer. Aba nibo dukoresha kugirango bigishe abaturage ibijyanye n'izi ndwara,niba habaye nk'umuganda ajyeyo afate nk'iminota 10 yigisha ,niba habaye inama mu kagari mu murenge ajyeyo ndetse arengeho ajye no mu ngo abwire abantu ibijyanye n'izi ndwara nka cancer.” Uwinkindi Francois (umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya indwara ya cancer-RBC)
Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo BREAST CANCER INITIATIVE bwerekana ko hatagize igikorwa mu myaka 10 iri imbere , abagore bagera kuri miliyoni 5 zisaga ku isi, bazahitanwa na cancer y'ibere .
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru