AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Kwita umwana izina ribi bimugiraho ingaruka mu mikurire ye

Yanditswe Jan, 24 2017 16:52 PM | 3,891 Views



Impuguke mu bijyanye n'ubuzima bw'imitekerereze n’imyitwarire ya muntu (psychologues) bemeza ko kwita umwana izina rininura cyangwa risesereza bigira ingaruka ku mitekerereze n’imikurire ye. Ibyo bikaba byatuma umwana akura yisanisha n'izina rye cyangwa afite ipfunwe mu bandi. Ni mu gihe mu itegeko rishya rigenga abantu n'umuryango harimo ingingo irebana n'amazina abujijwe.

Mu Rwanda hari imvugo igira iti “izina niryo muntu”. Ibyo bigasobanura ko izina rishobora kugena uko nyir'ukuryitwa azitwara mu buzima bwe. Uwiswe izina ryiza, bikamutera ishyaka naho uwiswe izina ribi bikamutera ipfunwe.

Abaturage batandukanye bavuga ko aho bigeze ubu nta bantu benshi bakita abana babo amazina y'amagenurano, nk'uko byagendaga kera. bamwe mu bakuze baganiriye na RBA hari uko basobanura icyatumaga ababyeyi bita abana babo amazina atari meza, kandi n’ingaruka byagiraga:

Ngenzi Yohani: “Nko kuvuga ngo GACAMUMAKUBA, urumva niba naraciye mu makuba, wa mukobwa yavuga ati wa musore amakuba arayamenyereye, ati njyewe ntabwo navukiye ngo nce mu makuba yawe, urumva ko hari igihe wabura umugeni bitewe n'izina ryawe rigayitse.”

Mushimiyimana Madeleine: “Njyewe icyo mbona kibitera abantu ba kera hari igihe banganaga, mu kwangana kwabo, bakarwara inzika, nyuma rero kugira ngo wa muturanyi amenye ko bafitanye ikibazo akabyitirira umwana we, bikumvikanira mu mwana ariko uwo mubyeyi ateruye ngo abwire umuturanyi we.”

Savio: “Ndumva umubyeyi ubuzima bugoranye yaciyemo atabuhora umwana we, ngo wenda amwite MBARIMOMBAZI; ntabwo byaba ari byiza, mbese amazina yerekana ishusho mbi yaciyemo n'abantu bagiye bamuhemukira, ntabwo byaba ari byiza ku buryo yabyereka umwana, byazamukurikirana mu nzira ze zizaza.”

Amina Nyiranteziryayo wize ubuzima bw'imitekerereze n'imyitwarire ya muntu asobanura izina umwana yiswe, yumva ko igisobanuro cyaryo aricyo kizamugenga ubuzima bwe bwose: “Hari amazina muzi, nk'umwana w'umuhungu bakamwita RUSHINGUBONE, niba bamwise gutyo, azakura yumva ko kubaka urugo ari ikintu gikomeye, mbese akiyumvisha ko bamubwiye ngo genda ubone, kandi tuzi ko gushinga urugo ari ikintu kiza, ari umunezero wo kubona umuntu mufatanya. ariko niba ufite iryo zina ni ikintu gihora kigaruka ukumva yuko ibyiza abandi babona, wowe utubitegereje, ukumva ko gushaka ari ikintu kigiye kumurushya, uhora utegereje ibintu bibi gusa, aho gutegereza ibintu byiza.”

Nyiranteziryayo agasanga hakwiye ubukangurambaga, abayeyi bakumva akamaro ko kwita abana amazina abagiraho ingaruka

Mu itegeko rishya rigenga abantu n'umuryango, ingingo ya 39 igaragaza amazina abujijwe, aho umwana adashobora kwitiranywa na se cg nyina amazina yose, cyangwa kwitwa izina rishobora gusesereza imigenzo myiza cyangwa ubunyangamugayo by'abantu. Iyo ari uko bimeze uwiswe izina yemerewe kurihindura kimwe n'ufite izina rikoreshwa n'undi mu buryo bushobora kumwangiriza icyubahiro cg umutungo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura