AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Leta ifite icyizere cyo kugera ku ntego zayo z'icyerekezo 2020

Yanditswe Jan, 04 2017 17:18 PM | 2,957 Views



Mu cyerekezo 2020 harimo imihigo myinshi yose igamije guteza imbere igihugu nabaturage bacyo. Raporo ya banki y'isi yerekanye ko imishinga itandukanye yashyizwe mu bikorwa ku bufatanye hagati ya guverinoma, abaturage n'abafatanyabikorwa bandi yavanye mu bukene abaturage barenga miliyoni mu gihe cy'imyaka itanu gusa kuva muri 2006.

Uyu muvuduko utanga ikizere ko u Rwanda ruzageza muri 2020 rwarinjiye ku cyiciro cy’ibihugu bifite ubukungu buciriritse. Imibare y'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare yerekana ko ubukungu bwazamutse ku gipimo cya 5.2% mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka ushize wa 2016 aho guverinoma y’u Rwanda ndetse na IMF Bivuga ko ibimenyetso byose bigaragaza ko ubukungu muri rusange muri uwo mwaka bwaba bwarazamutse ku gipimo cya 6% mu gihe izamuka muri rusange mu gace ko munsi y’ubutayu bwa Sahara buri ku mpuzandengo ya 1.4% bivuga ko u Rwanda ruzamuka ku gipimo cyikubye inshuro 4 hejuru y’igipimo rusange cy’akarere ko munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Mu gihe hasigaye imyaka itatu gusa ngo tugere muri 2020, imwe mu ntego zikubiye mu cyerekezo 2020 harimo ko ufashe umusaruro mbumbe w’igihugu ukawugabira ku mubare w’abaturage byibura buri muturage yaba yinjiza amadorali 1240.

Kuri iyi ngingo, imibare ya NISR yerekana ko mu mwaka wa 2003 buri muturage yinjizaga amadorali 221, ubu yinjiza agera kuri 720, hakaba harimo ikinyuranyo cy’amadorali agera kuri 520 ugereranije n’amadorali 1240 umuturage agomba kwinjiza muri uwo mwaka wa 2020. Bisobanura ariko ko kugirango iyo ntego igerwego mu myaka itatu isigaye byibura umusaruro ku muturage ugomba kuba uzamukaho amadorali 173 buri mwaka twavuga ko ari izamuka rya 60% buri mwaka mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

Ubwo minisitiri w'imari n'igenamigambi yatangazaga ingengo y'imari ya 2016-2017, yavuze ko mu rwego rwo kongera imbaraga mu ikusanywa ry'imisoro y'imbere mu gihugu, leta igiye kwifashisha ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabwishyu atari ku basora umusoro ku nyungu gusa ahubwo ko utumashine twa EBM twahabwa abantu bose bacuruza nkuko abyivugira,"...Tugiye guha abantu bose bari mu bucuruzi imashine za EBM z'ubusa. ariko kugirango bose bazikoreshe biduhe actual information. Ntabwo ari ukuzibagurisha  at the same time bose bizaba compulsory kugirango barusheho kuba bazikoresha. ariko noneho iyo bazikoresheje tubona actual numbers, ubu hari abantu bavuga bati twebwe amafaranga yacu ntabwo arenga miliyoni 20 ukamara nk'imyaka 6 kandi ukabona ubuzima bwe bugenda buhinduka. ariko this time tuzaba tureba mubyukuri amafaranga ukora ni angahe, wenda uri mu kuri cyangwa nturi mu kuri, ariko noneho abantu bose bagire za EBM Ubu biri muri tender turatekereza ko zizatangira gukoreshwa mu gihugu hose atari babandi gusa twahitagamo bishyura TVA ahubwo EBM zikoreshwe na bose..."

Aya mafaranga ntazongera gusa ubushobozi bwa leta gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye y'iterambere ahubwo azanongera ubushobozi bwayo kutiringira amahanga ku ngengo y'imari aho ubu bihagaze ku gipimo cya 62% ku ngengo yose.




Ngabo Salomon

nibyiza kd twishimiye ibyiza KAGAME PAUL ATUGEZAHO Jan 05, 2017


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira