AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MIGEPROF ivuga ko ibikinisho bigira uruhare rukomeye mu burere bw'umwana muto

Yanditswe Jun, 01 2017 15:02 PM | 3,874 Views



Ministeri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango ku bufatanye na UNICEF n'indi miryango ikora mu birebana no kwita ku bana, bateguye inama igamije kuganira ku ruhare rwo gukina n'ibikinisho binyuranye, bigira mu gutuma umwana akura mu bijyanye n'ubwenge kuva akiri muto.

Muri iyo nama abakora ibyo bikinisho, abigisha abana n' abareberera uburenganzira n' imibereho myiza y' abana, bahuriza ku kuba iyo umwana abashije gukina, akabona ibikoresho by'ibanze yifashisha kuva mu bwana bwe, bituma umwana akura mu buryo bwihuse mu birebana n' ubwenge, imitekerereze ye ikaguka kandi yazaba mukuru akaba umuntu umenya kubahiriza inshingano ze neza no gufata icyemezo.

Ku ruhande rw'abana nabo bavuga ko iyo bakina bafite ibikinisho binyuranye bagenda barushaho gusobanukirwa uko bikora. Muri iyi nama biteganijwe ko abayitabiriye baganira ku birebana n' uburyo umwana kuva akiri muto yakwitabwaho neza kugirango ejo hazaza azavemo umuntu w' ingirakamaro uzagira uruhare mu kubaka igihugu cye.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage