Yanditswe Jun, 01 2017 15:02 PM | 3,874 Views
Ministeri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango ku bufatanye na UNICEF n'indi miryango ikora mu birebana no kwita ku bana, bateguye inama igamije kuganira ku ruhare rwo gukina n'ibikinisho binyuranye, bigira mu gutuma umwana akura mu bijyanye n'ubwenge kuva akiri muto.
Muri iyo nama abakora ibyo bikinisho, abigisha abana n' abareberera uburenganzira n' imibereho myiza y' abana, bahuriza ku kuba iyo umwana abashije gukina, akabona ibikoresho by'ibanze yifashisha kuva mu bwana bwe, bituma umwana akura mu buryo bwihuse mu birebana n' ubwenge, imitekerereze ye ikaguka kandi yazaba mukuru akaba umuntu umenya kubahiriza inshingano ze neza no gufata icyemezo.
Ku ruhande rw'abana nabo bavuga ko iyo bakina bafite ibikinisho binyuranye bagenda barushaho gusobanukirwa uko bikora. Muri iyi nama biteganijwe ko abayitabiriye baganira ku birebana n' uburyo umwana kuva akiri muto yakwitabwaho neza kugirango ejo hazaza azavemo umuntu w' ingirakamaro uzagira uruhare mu kubaka igihugu cye.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru