Yanditswe Feb, 20 2018 15:48 PM | 5,662 Views
Leta ya Zambia
iratangaza ko abanyarwanda bahoze ari impunzi muri iki gihugu ubu bafite
uburenganzira bwo gutaha iwabo mu gihe abifuza kugumayo na bo ngo babyemerewe
gusa ngo bigakurikiza amategeko.
Minisitiri w’umutekano muri Zambia n’itsinda ayoboye bagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana byibanze ku cyarushaho guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi mu rwego rw’ubutabera. Banaganiriye ku masezerano aherutse gusinywa n’impande zombi ndetse n'aho kuyashyira mu bikorwa bigeze. Ati, ‘’Twarebeye hamwe kuvuga ngo ese ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano yo kohererezanya abakurikiranyweho ibyaha ibihugu byombi byasinywe bigeze he? Twabagaragarije ko ku ruhande rw’u Rwanda ku bijyanye no kwemeza ariya masezerano parliament yamaze kuduha uburenganzira ko igisigaye ari ugutangaza mu igazeti ya Leta hanyuma ikindi tubasaba ku ruhande rwaho kwihutisha ibijyanye no kwemeza ariya masezerano kugirango atangire gushyirwa mu bikorwa.’’
Minisitiri w’umutekano muri Zambia Stephen Kampyonga yakomoje ku bahoze ari impunzi z’abanyarwanda muri Zambia avuga ko ubu amarembo yafunguwe ku bifuza gutaha ndetse n’abifuza kugumayo ariko bigakorwa bubahirije amategeko. Yagize ati, ‘’Ibijyanye n’abahoze ari impunzi nyuma y’umwanzuro wo gukuraho ubuhunzi ku mpunzi z’abanyarwanda, byakomeje kuganirwaho ndetse n’abakuru b’ibihugu byombi bemeje ko abifuza gutaha bataha, naho abifuza kuguma muri Zambia bagakurikiza ibyo amategeko asaba. Nakubwira ko Zambia yacumbikiye impunzi nyinshi, izavaga muri Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tukinakira nubu ndetse n’abandi rero ubu turareba uburyo ibyemeje bikurikizwa hagendewe kucyo amategeko avuga.’’
Mu bindi ibi
biganiro byagarutseho harimo ikibazo cy’abanyarwanda birukanywe muri Zambia
bagatayo imitungo yabo. Ikibazo cyabajijwe n’Umuyobozi mukuru w’urwego
rw’Abasohoka n’abinjira Anaclet Karibata wasabwe na Minisitiri Kampyonga
gutanga imyirondoro yabo kugirango bikurikiranwe vuba.
Inkuru mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru