Yanditswe May, 29 2017 15:56 PM | 2,617 Views
Minisiteri y'imari n'igenamigambi iratangaza ko igiye gutangiza umushinga w'ubwizigamire bw'igihe kirekire mu banyarwanda, ni umushinga uzareba abaturage bose aho bazajya batanga imisanzu yabo hakurikijwe ibyiciro by'ubudehe.
Abagize inteko ishinga amategeko bashimye igitekerezo cyo kuba hagiye kujyaho uwo mushinga ureba abantu bose gusa bagira impungenge z'imicungire yawo.
Iyi Minisiteri kandi yagaragaje imiterere yuwo mushinga aho umuturage wese ubishaka azajya atanga amafaranga yo kwizigama hakurikijwe icyiciro cy'ubudehe abarizwamo.
Aha bagaragaza ko abari mu cyiciro cya 1 bazajya bishyura nibura ibihumbi 12 ku mwaka naho abo mucyiciro cya 2 bakishyura ibihumbi 15, 000 mu gihe abari mu cyiciro cya 3 bazajya bishyura ibihumbi 18, 000.
Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bagaragaje ko uyu mushinga uziye igihe kuko uzaba ureba umuntu wese bitewe n'amikoro ye. Gusa hari zimwe mu mpungenge bagaragaje zirimo kuba leta izongerera abaturage amafaranga 50% yayo bazaba bamaze gutanga n'ibindi.
U Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Afurika kizaba gitangije uyu mushinga nuramuka utangiye gukora.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru