AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

MINECOFIN yasinyanye amasezerano na banki y'isi yo guteza imbere urwego rw'imari

Yanditswe Dec, 04 2017 16:24 PM | 6,471 Views



Aya masezerano afite agaciro ka miliyali 104 z'amafaranga y'u Rwanda akaba ari inguzanyo izishyurwa mu myaka 38 ku nyungu iri munsi ya 1%.

Aya masezerano yasinyweho ku ruhande rwa leta y'u Rwanda na minisitiri w'imari n'igenamigambi Amb. Claver Gatete mu gihe ku ruhande rwa Banki y'isi yasinyweho n'uhagarariye banki y'isi mu Rwanda Yaseer El Gamar.

Impande zombi zemeza ko aya masezerano ari ikimenyetso cy'ubufatanye mu gihe minisitiri w'imari n'igenamigambi Amb. Claver Gatete we ashimangira ko uru ari urundi ruhare rufatika banki y'isi igaragaje mu kunganira leta y'u Rwanda gukemura ikibazo cy'ingufu z'amashanyarazi ku nguzanyo y'igihe kirekire kandi idahenze.

Yaseer El Gamar uhagarariye banki y'isi avuga ko aya mafaranga ari igice gito cya miliyali 271 z’amanyarwanda iyo banki yageneye iterambere ry'urwego rw'ingufu mu Rwanda mu gihe cy'imyaka itatu andi akazatangwa mu bindi byiciro bibiri bizakurikiraho.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ibikorwaremezo ushinzwe ingufu Kamayirese avuga ko aya mafaranga azunganira izindi mbaraga zirigushyirwa mu kwihutisha isakazwa ry'amashanyarazi rikava kuri 41% y'ingo ziyafite uyu munsi bigere ku 100% mu myaka irindwi iri imbere.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura