AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

MINEDUC yatangije ibarura ry'abarimu kuko hari ahagaragaye abarimu ba baringa

Yanditswe Mar, 02 2017 13:59 PM | 2,034 Views



Minisiteri y’uburezi yatangije igikorwa cyo kubarura abarimu mu mashuri ya leta n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano kugira ngo hagaragazwe umubare nyawo w’abarimu kuko ngo byagaragaye ko hari ahagaragara abarimu ba baringa.

Minisiteri y’Uburezi ikaba yarasohoye itangazo rivuga ko igiye gukora ibarura ry’abarimu mu gihugu hose ryatangiye guhera ku itariki ya mbere kugeza ku ya 10 Werurwe 2017.

MINEDUC ivuga ko iri barura rigamije kwerekana imibare nyayo y’abarimu no kuvumbura abarimu ba baringa.

Muri raporo ya komisiyo y’abakozi ba leta y’umwaka wa 2015-2016, hagaragaye ikibazo cy’abarimu ba baringa mu mashuri. Iki kibazo cyagaragaye cyane mu karere ka Nyagatare ahagaragaye abarimu bahembwa nk’abafite icyiciro cya mbere cyangwa icya 2 cya kaminuza kandi barize amashuri 6 yisumbuye. Ibi bikaba byaratumye Ministeri y’imari n’igenamigambi itanga amafranga y’umurengera yagenewe imishahara yabo.

Muri aka karere, imibare igaragaza ko muri Nyagatare honyine,  abarimu bari mu myanya ari abagera ku 1590, nyamara abagenerwa imishahara ari 1719, ni ukuvuga ko 129 bahembwa badakora.

Gusa ariko si muri aka karere konyine ka Nyagatare, ahubwo REB yavuze ko hashyizweho n’ingamba zizatuma iki kibazo cy’abarimu ba bringa gicika burundu mu gihugu hose. Muri izo ngamba harimo kwiyandikisha ku barium b’umwuga nk’uko bikorwa mu zinda nzego




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura