Yanditswe Sep, 27 2017 21:56 PM | 4,191 Views
Minisiteri y'ubuzima ifatanyije na Minisiteri y'umurimo, bari mu gikorwa cy'ubukangurambaga cyo kurwanya no kwirinda indwara zinyuranye zitandura. Ni muri urwo rwego hatangiye igikorwa kizamara iminsi 3 cyo gusuzuma ku buntu abakozi ba Leta bakorera muri Minisiteri n'ibigo bya Leta bitandukanye bikorera ku Kacyiru, biteganyijwe ko kizakomereza n'ahandi.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'ubuzima Dr
Patrick Ndimubanzi, aragira inama abakozi ba Leta kucyabafasha kugira ubuzima
buzira umuze. Yagize ati, ''Tukaba aha dushaka kubakangurira ko kugira ngo
bagire ubuzima bwiza umutima wbo ukomeze ukore neza bagomba no gukora Sport
bakiyitaho bagakora nibura amasaha 2 cyangwa 3 mu cyumweru kugira ngo birinde
n'izo ndwara z'umutima''
Minisitiri w'abakozi ba Leta n'umurimo Fanfan Rwanyindo Kayirangwa, asobanura ko impamvu bashyizeho iyi gahunda biri mu rwego rwo kubegereza serivisi kuko akenshi akazi gatuma batabona umwanya wo kujya kwa muganga.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru