Yanditswe Apr, 27 2017 21:12 PM | 4,041 Views
Madame wa
Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Roman Tesfaye yashimye uruhare Leta y'u Rwanda
ikomeje kugira mu guteza imbere umugore kandi ko hari byinshi amahanga akwiye
kwigira ku Rwanda mu bijyanye n'uburinganire.
MadameTesfaye aherekejwe na minisitiri
w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango madame Nyirasafari Esperance basuye
abagore bishyize hamwe bo mu karere ka Kayonza.
Aba bagore bakorera imyuga yabo mu kigo cyitwa Woman Opportunity Center bagaragaje umunezero batewe n'abashyitsi badasiba kubasura, aho bashima uruhare rw'ubuyobozi budahwema kubahuza n'amahanga hagamijwe iterambere.
Madame Tesfaye
yashimye leta y'u Rwanda ikomeje guteza imbere uburinganire bw'umugore
n'umugabo, yongeraho ko iyo abagabo n'abagore bashyize hamwe iterambere
rigerwaho byoroshye.
Muri iki kigo kandi yahahuriye n'itsinda ry'abagabo 30 baharanira guteza imbere gahunda ya HeForShe. Yavuze ko bimushimishije ndetse ko nasubira muri Ethiopia azabishishikariza n'abagabo baho.
Ikigo woman Opportunity Center giterwa inkunga na Imbuto foundation kigamije guteza imbere abagore, aho kibafasha gukora imirimo y'ubukorikori nko kuboha ibiseke, ibikapu n'ibindi byinshi, abagikoreramo bavuga ko hari byinshi bamaze kwigezaho.
Iki kigo giherereye mu Murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza cyashinzwe mu mwaka wa 2013 kibaba kimaze gufasha abagore batari bacye kwiteza imbere. Batojwe n'umuryango women for women, watangiye gukorera mu Rwanda mu 1997.
Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe
2 hours
Soma inkuru
Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Ababyeyi basizwe iheruheru na Jenoside barashima uko bakomeje gufashwa kwiyubaka
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Kwibuka30: I Rwamagana bibutse Abatutsi bazize Jenoside b'i Mwulire
Apr 18, 2024
Soma inkuru
Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside
Apr 17, 2024
Soma inkuru
U Bubiligi: Abaganga bagaragaje ko nta kimenyetso kigaragaza ko Nkunduwimye afite ikibazo cy’i ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru