AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame yatashye inyubako izatuzwamo incike za Jenoside

Yanditswe Jun, 29 2017 18:08 PM | 4,475 Views



Abakecuru n’abasaza bagera ku 100 bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi, bo mu karere ka Huye bahawe amacumbi yo kubamo arimo ibyangombwa byose nkenerwa.

Ubwo yari amaze gutaha ku mugaragaro izo nzu, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yabashimiye ubwitange bwabo no kwihangana, avuga ko u Rwanda ruzakomeza kubabera umuryango.

Mu mudugudu uherereye mu Kagali ka Bukomeye mu murenge wa  Mukura, niho Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame ari kumwe n'abagize umuryango Unity Club Intwararumuri  n'abafatanyabikorwa babo, bashyikirije incike za Jenocide zigera kuri 75 inzu bubakiwe.

Inyubako yiswe Impinganzima Hostel yubatswe mu gihe cy' amezi 10, nyuma y' igitekerezo cyagizwe n' abagize umuryango Unity Club, ikaba yaruzuye itwaye asaga miliyoni 406 z' amafaranga y' u Rwanda. Iyi nzu igenewe kwakira incike zigera ku 100. Ahubatswe iyi nyubako hari hasanzwe indi yabagamo incike zigera kuri 15.

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame, akaba n' umuyobozi mukuru w' umuryango Unity Club Intwararumuri yashimiye incike ukwihangana zagize nyuma yo kubura ababo muri Genocide yakorewe Abatutsi.

Umuryango w' abapfakazi ba Jenocide AVEGA Agahozo uvuga ko mu gihugu habaruwe incike za Jenocide zigera kuri 869. Muri bo abageze mu zabukuru bagera ku 162 bamaze gushyirwa mu nyubako yabubakiwe yahawe izina ry' Impinganzima naho abagera  kuri 24 bategereje kuyahabwa.

Mu gufasha incike za Jenocide kugira imibereho myiza, uretse inyubako zirimo ibyangombwa binyuranye bashyikirijwe, bahawe kdi inkoko zigera ku 1,000 zitera amagi zizabafasha mu birebana n' imirire, n'ibindi bakenera mu buzima bwa buri munsi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura