Yanditswe Nov, 08 2016 17:47 PM | 1,315 Views
Madamu wa Perezida wa Repubulika ya Benin Claudine Talon ari kumwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame kuri uyu wa kabiri basuye Isange One Stop Center , ikigo gifasha abagize ibibazo by' ihohoterwa kiri ku Kacyiru ndetse basura n'abahabwa services zirebana no kubyara abana badafite ubwandu bwa Virus itera SIDA.
Madamu Claudine Talon yavuze ko ibikorwa by' indashyikirwa byagezweho n’u Rwanda ari urugero rwiza, abandi bakwiye kureberaho kandi bakarukurikiza.
Ubwo basuraga Isange One Stop Center itanga ubufasha bunyuranye ku bantu bahuye n' ihohoterwa barimo n' abana bato yaba irishingiye ku gitsina cg ihohoterwa rikorerwa mu ngo, basobanuriwe mu buryo bwimbitse uburyo uwahuye n'ihohoterwa yakirwa kuva akihagera, uko ubuzima bwe bukurikiranwa, uko afashwa gutuza ndetse n' uko abagize uruhare muri iryo hohoterwa bashakishwa kugirango batabwe muri yombi.
Komiseri Dr Daniel Nyamwasa , umuyobozi wa laboratoire ishinzwe gushakisha ibimenyetso bifasha ubutabera (Forensic laboratory) avuga ko imibare y' abakirwa mu Isange one stop Center yavuye ku bantu bari hagati ya 3 na 4 ku munsi igera ku bantu 10, muri bo abenshi ni ababa bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ku bitaro bya Kacyiru kandi Madamu Claudine Talon yasobanuriwe ibirebana na gahunda ya Family Package, aho ababyeyi bafite ubwandu bwa Virus itera SIDA bafashwa kugirango babyare abana badafite ubwandu kandi bagafashwa mu mishinga irebana n' iterambere harimo ijyanye n' ubudozi. Mu babyeyi barenga 1300 bamaze gufashwa, abana 4 gusa nibo bavukanye Virus itera SIDA.
Mu butumwa bwe mu gitabo cyagenewe abashyitsi, Madamu wa Perezida wa Benin yagize ati: “Ibikorwa by' indashyikirwa mwagezeho ni urugero rwiza, abandi bakwiye kureberaho kdi bakarukurikiza.”
Kuva Services za Isange One Stop Center zatangira ku bitaro bya Kacyiru ngo hamaze kwakirwa abantu barenga 14,300. Kuri ubu mu gihugu ngo hamaze gushyirwaho ibigo nk' ibi bigera kuri 28 bifasha ku buntu abahuye n' ihohoterwa.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru