AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MadeInRwanda: Imyumvire y’abaguzi ni kimwe mu bitera kuba ibiciro biri hejuru

Yanditswe Apr, 12 2017 15:54 PM | 3,002 Views



Bamwe mu bacuruza, abanyenganda n'abagura ibikorerwa mu Rwanda, baravuga ko kuba ibiciro byabyo bikiri hejuru, biterwa n'imyumvire ikwiye guhinduka. Ibi biciro ariko hari abemeza ko biterwa no guhenda kw'ibikoresho by'ibanze akenshi biva no mu bihugu bya kure.

Kuva gahunda ya made in Rwanda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda yatangira, zimwe mu mpamvu zigenda zumvikana nk'izikiyikoma mu nkokora, harimo ibiciro by'ibikorerwa mu Rwanda bivugwa ko bikiri hejuru ugereranyije n'ibikorerwa ahandi cyane cyane mu karere. Abanyenganda, abacuruzi n'abaguzi ntibavuga rumwe ku mpamvu yaba itera guhenda kw'ibikorerwa mu Rwanda nk’uko bamwe babitangarije RBA

“Ibikoresho dukoresha biraduhenda, byaduhenda bigatuma nawe kugira ngo ugire icyo ukuramo, ugahendaho buke.”

“Ugereranyije n'uko twatangiye tugurisha izi moto n'uko ubu tuzigurisha, ubona ko hari ikintu cyahindutse, n'abakiriya bazigura bishimye. Mu mibare bimeze bite, ikinyuranyo cyabaye ikihe? Bimeze neza cyane kuko harimo differance nk'iy'ibihumbi magana atanu, urumva ko ari byiza.”

“Niba twicaye aha turimo gucuruza, murabizi ko isoko rya East Africa rirafunguye. Niba umutanzania yazanye ifarini akaba yayishyize aha ngaha kuri 700, wowe ngo kubera ko ari iyo mu Rwanda ukavuga ngo izagura 1500, ni nde uzayigura?”

Guhenda kw'ibikorerwa mu Rwanda kandi ngo bigira ingaruka no ku babikora ubwabo kuko bibura abaguzi iyo bihuriye ku isoko n'ibyavuye hanze:

Kuri Dr Emmanuel Rekeraho, umwanditsi w'igitabo 'Tandukana n'ubukene', ngo ibikoresho by'ibanze si impamvu zo guhanika ibiciro, ngo ahubwo aho u Rwanda rugeze, birasaba ko abakora mu by'ubucuruzi n'inganda bahindura imyumvire, kuko n'abacuruza ibihendutse aho babikura n'Abanyarwanda bahagera.

Kuva gahunda ya made in Rwanda igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda yatangira, mu mwaka w'2013, imibare iheruka gushyirwa ahagaragara n'ikigo cy'ibarurisha mibare, yerekana ko ibitumizwa mu mahanga, bimaze kugabanyuka ku ijanisha rigera hafi kuri 5%.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama