Yanditswe Jan, 08 2018 17:24 PM | 5,207 Views
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kiratangaza ko abantu 1050 aribo baciwe amande y’amafaranga miliyoni 353 umwaka ushize kubera gukoresha nabi utumashine twa EBM dutanga inyemeza-buguzi. Gusa, imyumvire ku gukoresha utu tumashini igenda yiyongera.
Ibi bihano biterwa nuko imyumvire ku mikoreshereze ya EBM isa nkaho itaragera ku rwego rwifuzwa cyane ko yaba abaguzi, cyangwa abacuruzi abenshi usanga badaha agaciro imikoreshereze y’utwo tumashine tywa EBM ibintu bituma habaho igihombo cyo gudatanga umusoro kuri TVA.
Bamwe mu baturage bavuga ko umusoro ari ngombwa, Migambi yagize ati, ''njya nyisaba [ inyemeza-buguzi], nyisaba kugirango imisoro ya leta bayitange nkuko bisanzwe.'' Mugabo, ati,''Nabagira inama yo kubireka [kwiba imisoro] kuko baradindiza iterambere ry'igihugu cyabo''.
Zumuhire Florence n’umwe mu bacuruzi bitwaye neza mu gukoresha izo mashine za EBM batanga inyemeza-buguzi we avuga ko inyemeza-buguzi igomba gutangwa naho umuntu yaba aguze bombo ya 50.
Umuyobozi ukuriye serivise y'imashini zikoreshwa mu gutanga inyemeza buguzi EB, Mbera Emmy avuga ko ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kizakomeza gushishikariza abaguzi gusaba inyemeza-bugufi kuri buri kintu cyose baguze. Gusa, yemeza ko imyumvire igenda yiyongera ku pande zombi yaba abaguzi cyangwa abacuruzi. Yagize ati, ''nk'umwaka ushize naguha urugero ko twakurikiranye kesi 1,053 z'abantu badakoresha neza ikoranabuhanga ryo gutanga inyemeza buguzi, tubahanisha ibihano bitandukanye cyane cyane birimo amafaranga, kubera ko itegeko nibyo riteganya kugeza ubu twabahanishije miliyoni 353 zirengaho gato.''
Kugeza ubu umubare w'abacuruzi bakoresha EBM mu Rwanda basaga gato ibihumbi 15, hakaba hari umushinga w'itegeko uteganya kuzagura umubare w'abakoresha izi mashine kimwe n'ubundi buryo bw'ikoranabuhanga mu gutanga inyemeza buguzi kugirango hakomezwe kubakwa umucyo mu mitangire y'iyi servise.
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru