Yanditswe Feb, 21 2017 17:19 PM | 1,734 Views
Minisiteri y'urubyiruko n'ikoranabuhanga iratangaza ko leta y'u Rwanda ifite gahunda y’uko kugera mu mwaka w' 2020 abanyarwanda bangana na miliyoni 5 bazaba bazi gukoresha ikoranabunga.Ni gahunda igamije gukoresha cyane cyane urubyiruko gufata iya mbere mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda.
Intore mu ikoranabuhanga cyangwa digital Ambassador ni gahunda ije kwihutisha uburyo bwo kwigisha abaturage ikoranabuhanga. Uburyo bwunganira ikigo gisanzweho gikora imirimo nk'iyi yo guhugura abaturage cyane urubyiruko digital opportunity trust (dot).
Urubyiruko rugera ku 5000 bazajya bigisha abaturage ikoranabuhanga ku buryo muri 2020 miliyoni 5 z'abanyarwanda zizaba zimaze kumenya gukoresha ikoranabuhanga mu mirimo yabo ya buri munsi.
Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana avuga ko bizagera muri 2020 uyu mubare umaze kugerwaho: “Tugamije kureba ko u Rwanda twashyiraho iyi gahunda igere ku banyarwanda bose bayicyeneye muri 2020, twerekane ko bishoboka, bishoboka mu gihugu cyikiri mu nzira y'amajyambere nk'uRwanda yuko abantu bose bashobora gukoresha ikoranabunga kandi rikabateza imbere.”
Umuyobozi mukuru w'ikigo digital opportunity trust(dot) ku rwego rw'isi Janet Longmore yashimangiye ko ibi bizagerwaho bitewe n'ubushake leta y'u Rwanda ifite mu kwihutisha ikoranabuhanga : “Hari urugero rukomeye mu Rwanda, mu bijyanye n'ishoramari ryashyizwe muri iyi gahunda nka internet ya 4G, umuyoboro mugari wa broad band ni iby'ingenzi abanyarwanda bari kurwego rwiza nkaba nzaba n'ibindi bihugu ko bikwiye wkihuta.” Janet Longmore
Minisiteri y'urubyiruko n'ikoranabuhanga itangaza ko kugirango miliyoni 5 z'abanyarwanda zizagerweho n'iri koranabuhanga leta izashoramo miliyoni 25 z'amadolari mu gihe cy'imyaka 3 iri imbere. Gusa ngo hari n'abandi baterankunga bazashoramo andi mafaranga nka World Economic Forum.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
4 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru