AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Min. Gatete yasonaburiye inteko aho amafaranga yiyongera ku ngengo y'imari azava

Yanditswe Feb, 07 2018 20:46 PM | 8,804 Views



Ministiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatere yagejeje imbere y’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite umushinga w’ingengo y’imari ya 2017-18 ivuguruye. Iyi ngengo ivuguruye yiyongereyeho miliyali zigera kuri 20.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ministiri Gatete yasobanuriye inteko ko ingengo y’imari yari yemejwe mbere, ubu yari imaze gushyirwa mu bikorwa ku gipimo cya 56% ariko ko yifuza ko inteko yakwemeza umushinga wongera ingengo y’imari ya 2017-18 ikava kuri miliyali 2094.9 yari yemejwe akagera kuri miliyali 2115.4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Leta izakurahe aya mafaranga yiyongera ku ngengo y’imari yari yaremejwe mbere? Ministre w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete arasobanura byimbitse kuri iyo nyongera n’aho azava. Ati, Ku bijyanye n’impinduka ku mafaranga yinjizwa mu ngengo y’imari ya Leta, amafaranga ava imbere mu gihugu ariyongera kuva kuri Miliyari 1,375.4 z’Amafaranga y’u Rwanda kugera kuri Miliyari 1,412.9 z’Amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko yiyongeraho agera kuri Miliyari 37.5 z’Amafaranga y’u Rwanda. Iyi nyongera ikazaturuka mu kugurisha impapuro mpeshamwenda ku isoko ry’imari n’imigabane, ndetse no gukoresha ku bwizigame bw’amafaranga aturuka ku mahoro y’ibikomoka kuri peteroli byinjizwa mu gihugu tuba twazigamye.”

Ministre Gatete avuga ko amafaranga aturuka hanze y’igihugu harimo inkunga n’inguzanyo ateganyijwe kugabanuka kuva kuri Miliyari 719.5 kugera kuri Miliyari 702.6 hakagabanukaho agera kuri Miliyari 16.9, bitewe n’igabanuka ry’igipimo cy’ivunjisha ry’ifaranga ugereranyije n’Amadorali, maze asobanura uburyo aya mafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari ivuguruye. Yagize ati, ku bijyanye n’uburyo amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari, ingengo y’imari isanzwe iriyongera kuva kuri Miliyari 1,124.1 kugera kuri Miliyari 1,130.7, bivuze ko aziyongeraho agera kuri Miliyari 6.6 z’Amafaranga y’u Rwanda. Amafaranga agenerwa Imishinga y’iterambere ariyongera kuva kuri Miliyari 772.7 z’Amafaranga y’u Rwanda kugera kuri Miliyari 782.5 z’Amafaranga y’u Rwanda, bivuzeko yiyongeraho agera kuri Miliyari 9.8 z’Amafaranga y’u Rwanda.”

Muri uyu mushinga w’ingengo y’imari ivuguruye ministeri y’imari igaragaza ko ye, amafaranga yagenewe ibikorwa by’ishoramari rya Leta aziyongera kuva kuri Miliyari 159.1 z’Amafaranga y’u Rwanda kugera kuri Miliyari 178, bivuzeko aziyongeraho agera kuri Miliyari 18.9.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira