AGEZWEHO

  • Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira – Soma inkuru...
  • Abarinzi b'Igihango basabye urubyiruko gukunda Igihugu no kwirinda amacakubiri – Soma inkuru...

Min w’intebe Dr Ngirente yagaragaje inkingi 3 zigize gahunda ya Guverinoma

Yanditswe Sep, 26 2017 16:57 PM | 13,426 Views



Minisitiri w'intebe w'u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente kuri uyu wa kabiri yagaragarije abagize inteko ishingamategeko inkingi 3 zigize gahunda ya Guverinoma y'imyaka 7 zirimo ubukungu, imibereho myiza y'abaturage n'imiyoborere myiza. Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente yagaragaje imirongo migari ya gahunda guverinoma ifite mu gihe cy'imyaka 7 kuva mu 2017 kugeza mu 2024.

Mu bikorwa bizibandwaho mu nkingi ijyanye n'Ubukungu avuga ko hazubakwa imihanda yihariye izanyurwamo n'imodoka zitwara abagenzi mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy'abatindaga kugera ku kazi bitewe n'ubucukike bw'imodoka.

Yagize ati: ''Hazanozwa serivisi zo gutwara abantu n'ibintu mu mijyi no mu cyaro muri urwo rwego bimwe mu bizakorwa ni ukongera inzira zikoreshwa na bus zitwara abagenzi ku gihe kizwi ariko by'umwihariko mu mujyi wa Kigali hazashyirwaho inzira zihariye zizaba zifite uburebure bwa km 22 ibi bigabanya igihe abantu bamara mu nzira, ibikorwa remezo bizakomeza gushyirwa ahantu hashya hateganyijwe guturwa muri urwo rwego hazahangwa imihanda iri ku burebure bungana na km. 250 ahagenewe gutuza abantu ndetse hakorwe n'imihanda yo mu mijyi ingana na km 248.''

Mu nkingi ya kabiri ijyanye n'Imibereho myiza y'Abaturage, Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente avuga ko hazibandwa ku bikorwa 5 by'ingenzi aha ngo imirenge 17 itagiraga ibigo nderabuzima bitarenze 2024 izaba yabihawe.

Mu nkingi ya gatatu ijyanye n 'imiyoborere myiza, Minisitiri w'Intebe agaragaza ko hazashyirwa imbaraga mu guhangana n'abanyereza umutungo wa Leta: ''Hazongerwa imbaraga nyinshi mu kugaruza umutungo w'abahamwe n'inyaha byo kunyereza no kwangiza umutungo wa Leta ku buryo igipimo cy'umutungo uzagaruzwa kizagera nibura kuri 90% kivuye kuri 44.3%. bumwe mu buryo buzifashishwa ni ukurushaho gukoresha abahesha b'inkiko b'umwuga.'' Minisitiri Ngirente

Gahunda ya Guverinoma y'imyaka 7 igamije kwihutisha iterambere rirambye rigera kuri bose, mu gushyiraho imirongo migari iyigize, Minisitiri w'Intebe asobanura ko hashingiwe ku migambi y'Umuryango FPR Inkotanyi watsinde amatora y'umukuru w'igihugu, hagendewe kandi ku bikorwa byihariye Perezida Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda ubwo yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda.

Mu bindi byagendeweho harimo imirongo migari yatanzwe na Perezida Kagame ubwo yarahiriraga kuzayobora u Rwanda ndetse niyo yatanze ubwo yakiraga indahiro z'abagize guverinoma.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid