AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Minagri na NISR bamuritse ubushakashatsi ku mirere

Yanditswe Apr, 05 2016 15:54 PM | 2,227 Views



Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi avuga ko iyi ministeri yatangiye gufasha abatuye intara y'iburengerazuba muri gahunda zinyuranye zo kuzamura imirire;  ni nyuma y'uko ubushakashakatsi bwerekanye ko ingo zingana na 3% zitabona ibyo kurya bihagije ariko umubare munini ukaba ari uwo mu turere tw'intara y'iburengerazuba, bikaba biterwa n'ubutaka bwaho busharira.

Ubushakashatsi  bwakozwe ku bufatanye na Minagri, ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku biribwa(WFP/PAM) n'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare bwagaragaje ko ingo zingana na 80% zihagije mu biribwa, izigera kuri 17% zihagije ku buryo hatagize igikorwa nazo zakwisanga zitihagije mu biribwa, mu gihe ingo 3% zifatwa ko ntabyo byo kurya bihagije zifite.

Usibye akarere ka Nyamagabe kabarurwamo abatabona ibyo kurya bihagije, n'uturere hafi ya twose two mu ntara y'iburengerazuba dukora ku isunzu rya Kongo Nil tuza imbere mu kugira abaturage benshi batabona ibyo kurya uko bikwiye.

Ku rundi ruhande ariko umubare w'abana bagwingira kubera kutabona indyo ihagije wavuye ku kigero cya 43% mu mwaka wa 2012 ugera kuri 36.7% mu mwaka ushize wa 2015, intego akaba ari uko mu mwaka wa 2018 abana bagwingira bazagera ku gipimo cya 18%.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage