Yanditswe Nov, 02 2016 11:41 AM | 2,742 Views
Ministre
w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yitabiriye inama y’ihuriro ku mutekano yitiriwe Munich iri kubera I
Beijing mu Bushinwa, yigirwamo ibibazo bikomeye birebana n’umutekano w’isi.
Ministre Mushikiwabo yitabiriye iyi nama ku butumire bwa ambasaderi Wolfgang Ischinger umuyobozi mukuru w’iryo huriro ku mutekano ryitiriwe Munich Security Conference, kugirango atange ikiganiro ku birebana n’umutekano n’uruhare rw’ubushinwa mu bikorwa byo kurinda umutekano.
Muricyo kiganiro, Ministre Mushikiwabo yatangaje ko uruhare rw’ubushinwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ari ingirakamaro, kandi kubyitabira bikaba ari umusanzu wa buri wese.
Mushikiwabo yavuze ko hagendewe ku ngamba zo gukumira ihungabana ry’umutekano ku isi, Ubushinwa bufite uruhare rukomeye mu kuzana ibisubizo ku mutekano. Aha kandi yemeza ko izo ngamba zitagamije gusa gutuma ibihugu bihosha amakimbirane, ahubwo no kwirinda ko abaho.
Iyi nama y’iminsi 2 ku mutekano w’isi iri kubera I Beijing, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’isi barimo abanyapolitike, abashakashatsi n’abarimu ba kaminuza n’imiryango ya sosiyete civile.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru