Yanditswe Oct, 12 2016 11:25 AM | 3,394 Views
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu habaye ihererekanya
bubasha hagati ya Minisiteri y'ubutabera n'iyari Minisiteri y'umutekano mu
gihugu yakuweho ubwo havugururwaga guverinoma.
Minisiteri yahoze ari iy'umutekano mu gihugu mu byo yashyikirije iy'ubutabera harimo n'inyandiko zirebana n'ibikorwa n'imihigo bya police n'urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa.
Sheikh Musa Fazil Harerimana wayoboraga iyo ministeri yakuweho avuga ko Police n'urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa na byo bigiye kuyoborwa na ministeri y'ubutabera.
Ku ruhande rwa Minisiteri y'ubutabera ihawe izo nshingano ministre Johnston Busingye avuga ko hari hasanzwe imikoranire myiza hagati ya ministeri zombi. Yizeza ko hagiye kubaho impinduka mu mikorere kuko iyi ministeri yongerewe inshingano kugirango hazatangwe service zinoze.
Sheikh Musa Fazil Harelimana yanatangaje ko abakozi 30 muri 32 bari basanzwe bakorera muri Minisiteri y'umutekano mu gihugu babonye indi mirimo nyuma y'iminsi 2 gusa habayeho amavugururwa muri iyi ministeri.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
4 hours
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
5 hours
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
5 hours
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru