AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ministeri y'ubutabera yakiriye intumwa ziturutse mu Buholandi

Yanditswe Sep, 28 2016 13:23 PM | 1,161 Views



Intumwa z'u Rwanda n'iz'u Buholandi zahuriye i Kigali kuri uyu wa 3 mu nama ya 2 igamije gushyira mu bikorwa amasezerano impande zombi zashyizeho umukono, arebana no guteza imbere ubutabera no gushimangira amahame y'igihugu kigendera ku mategeko.

Ku itariki ya 13 Ugushyingo 2014, Minisiteri y’Ubutabera y’u Rwanda nibwo yasinyanye aya masezerano y’ubufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Ububanyi n’Amahanga y’Ubuholandi.

Insanganyamatsiko y’iyi nama iragira iti “dufatanye kubaka ubutabera umuturage afitemo uruhare kandi bumuhendukiye”

Ibiganiro biribanda ku ruhare rw’uwakorewe icyaha mu mirimo y’Inzego z’Ubutabera, uburyo izindi nzira zo gukemura amakimbirane zakunganira ubucamanza mu gutanga ubutabera, kongera gusubiza mu murongo abarangwa n’imyifatire ihungabanya ituze n’umudendezo by’igihugu  binyuze mu bigo ngororamuco.

Ibihugu byombi bizigira ku ngero nziza hagamijwe guteza imbere ubutabera  bwabyo.

Ubuhorandi burishyimira urwego ubutabera bw'u Rwanda rugezeho nko gukoresha ikoranabuhanga mu kwakira ibirego by'abaturage. Ubuhorandi butanga miriyoni 5 z'amayero mu gushyigikira urwego rw'ubutabera mu Rwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama