Yanditswe May, 25 2016 17:31 PM | 2,389 Views
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bimaze kugaragaza ko bishyigikiye ko Umunyetiyopiya Dr. Tedros Adhanom Yoba yayobora ishami rya ONU ryita ku buzima OMS. Dr. Tedros Adhanom, wabaye minister w’ububanyi n’amahanga wa Ethiopia ndetse ayobora minisiteri y’ubuzima muricyo gihugu, niwe mukandida rukumbi urimo guhatanira kuzayobora OMS mu mwaka utaha.
Kuva OMS yashingwa, hashize imyaka 70 itari yayoborwa n’umunyafrika. Tedros aramutse atowe, akaba ariwe waba ubaye umunyafrika wa mbere uyoboye OMS.
Ni muri urwo rwego Ministre w’ububanyi n’amahanga Madame Louise Mushikiwabo, na mugenzi we wa Kenya Amina Mohamed ndetse na Dlamini Zuma, bari I Geneve aho bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku buzima, bagaragaje ko bashyigikiye uyu mukandida ku buyobozi bwa OMS.
Nkuko bigaragara ku rubuga rwa twitter ya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Ministre Mushikiwabo mu ijambo yavugiye muri uwo muhango, yatangaje ko Dr. Tedros ariwe mukandida ubikwiriye Afrika yahisemo kugirango abe yayobora OMS, kugirango Afrika nayo igaragaze uruhare rwayo mu guteza imbere urwego rw’ubuzima ku isi. Ministre Mushikiwabo akaba yashimangiye ko impinduka zizagerwaho n’abayobozi bazi neza ibibazo byugarije Afrika mu rwego rw’ubuzima n’uburyo bwo kubikemura.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru