Yanditswe Mar, 13 2018 23:15 PM | 14,300 Views
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga,
ubutwererano n’ibikorwa by’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba, Louise
Mushikiwabo, yagaragaje ko impamvu ikomeye yatumye impunzi z’abanyekongo zicumbikiwe
mu nkambi ya Kiziba, I Karongi zigaragambya, ari uko zimwe muri zo zasabye
indangamuntu z’u Rwanda zikazihabwa, zikaba zinifuza gutuzwa mu bihugu
by’amahanga nyamara zitakwemererwa ibyangombwa mu gihe zahawe ubwenegihugu
bubambura kuba impunzi.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Ministre w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yibukije ko impunzi z’abanyekongo zimaze imyaka irenga 20 zicumbikiwe mu Rwanda. Zimwe zasabye guhabwa indangamuntu z’u Rwanda zirazihabwa ariko kuko hari bamwe bajya gutuzwa mu bindi bihugu byatumye abafite indangamuntu batemererwa ibindi byangombwa bituma bishora mu myigaragambyo. Yagize ati, "Abagumuye abandi ni abigeze kugira ikarita y’ubuhunzi dukoresheje ikoranabuhanga dusanga bafite indangamuntu y’u Rwanda: Ufite indangamuntu, urashaka kuba impunzi, urashaka kuba mu bindi bihugu; ugasanga amahitamo yarabagoye. Harimo abasore bafite amahane menshi, impunzi nta kibazo tuzagirana nazo zibashije kubahiriza amategeko y’igihugu niko bigenda hose."
Hashize iminsi mike kandi havugwa ikibazo cy’impunzi z’abarundi zinjiriye ku mupaka wa Rusizi zivuye muri repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, zanze gukorerwa igenzurwa hifashishijwe ikoranabuhanga, zikanga na bimwe mu byo kurya zivuga ko biva mu nganda. Ministre Mushikiwabo avuga ko harimo gukorwa ibiganiro ngo izi mpunzi zemere kubarurwa no guhabwa izindi serivise. Yongeraho ariko ko zikwiye kumenya ko zitari hejuru y’amategeko y’igihugu zirimo. Ati, "..ntabwo bemera ubuvuzi, ntibemera gukingira abana. Nk’igihugu ntiwazana abantu ngo ubatuze n’abanyarwanda bashobora kuba bafite indwara zandura badashaka kwivuza kubera imyemerere y’idini tutarumva neza. Turakora uko dushoboye tubaganirize turebe ko bakwemera kubaho nk’abandi banyarwanda. Ikigaragara nta gihugu cyakwemera kuzana abantu kitazi abo ari bo badashaka kwivuga, kwiyandikisha…ibyo ntibyashoboka."
Ku kibazo cy’abimukira bazava mu bihugu binyuranye byari byavuzwe ko bagomba kuza mu Rwanda, Ministre Mushikiwabo asobanura ko hari amasezerano agomba gusinywa n’impande bireba harimo n’umuryango ushinzwe abimukira gusa akibutsa ko u Rwanda rudasabiriza gucumbikira impunzi n’abimukira.
Ministeri y’ububanyi n’amahanga ivuga ko akenshi imyitwarire y’impunzi ikunze kujyana na politike zigezweho mu bihugu byazo n’inyungu impunzi zitegereje mu bintu runaka.
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru