Yanditswe Sep, 26 2016 14:10 PM | 1,693 Views
Ministiri ushinzwe Afrika mu ishami ry’iterambere mpuzamahanga ry'u Bwongereza, DFID bwana James Wharton yatangiye uruzinduko mu Rwanda.
BIteganyijwe ko ari busure karere ka Musanze aho asura umushinga
ujyanye no gufasha abaturage mu bijyanye no kwiteganyiriza. Uyu mu ministiri mushya kuri uyu mwanya akaba ashima iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu
myaka irenga 20 ishize.
Ministiri Wharton ubusanzwe ugenzura iterambere ry’inkunga zigenerwa Afurika, avuga ko Ubwongereza n’u Rwanda bifitanye ubufatanye bwihariye kuva mu myaka irenga 20 ishize, aho Ubwongereza bwishimira kuba bugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda kandi ko buzakomeza muri uwo murongo, bufasha u Rwanda mu nzira y’iterambere rurimo no kugabanya ubukene mu gihugu.
Bisobanurwa ko muri iyi myaka ishize, Ubwongereza bwafashije mu kuvana mu Bukene abaturage barenga miliyoni imwe n’igice, kandi ko hagati y’umwaka wa 2011 na 2015 bwagize uruhare mu gufasha abaturage bagera kuri miliyoni eshatu na 800 kwandikisha ubutaka bwabo.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru