AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Ministiri w'intebe yatangaje ko ibiciro kuri serivisi z'ubuvuzi bigiye kuzamurwa

Yanditswe Dec, 05 2016 10:52 AM | 1,659 Views



Ikiguzi cya serivisi z’ubuvuzi kigiye kuzamurwa kubera ko amafaranga yishyurwaga ngo atari akijyanye n’ibikoresho bikoreshwa mu buvuzi bugezweho ngo hanaboneke n’igihembo cy’abatanga izo serivisi.

Ibi byatangajwe na ministre w'intebe Anastase Murekezi kuri iki cyumweru ubwo yasozaga itorero ry'abakora mu rwego rw'ubuvuzi.

Minisitiri w’Intebe Murekezi yavuze ko ibi biciro bizazamurwa muri uku kwezi kwa 12, hagendewe ku iteka rya Minisitiri ufite imari mu nshingano ze.

Yakomeje avuga ko bizahera cyane ku bigo by’ubwishingizi bw’indwara nka RSSB, yemeye kuzamura amafaranga kugira ngo ubuzima bw’abanyanyarwanda burusheho kubungabungwa neza, kandi umurimo w’abaganga na wo urusheho guhabwa agaciro.

Gusa uku kwiyongera kw’ikiguzi cy’ubuvuzi guverinoma irizeza ko nta ngaruka bizagira ku murwayi, kuko ibizongerwaho byose ari ibizajya byishyurwa n’ibigo by’Ubwishingizi bw’indwara gusa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura