Yanditswe Apr, 04 2017 13:49 PM | 1,906 Views
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo avuga ko leta y'u Rwanda ifata imbabazi ziherutse gusabwa na papa Francis nk'intambwe ikomeye kiliziya gaturika ku isi yateye yemera uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi minisitiri Mushikiwabo yabitangaje mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kabiri aho yagaragazaga bimwe mu byakozwe mu rwego rw’ububanyi n’amahanga kuva uyu mwaka watangira.
Nyuma y’ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Papa Francis bwari ubwa mbere Kiliziya yemeye uruhare yagize muri Jenoside Ministre Mushikiwabo yavuze ko Papa Francis ariwe watumiye Perezida Kagame ngo baganire ku mubano w’ibihugu byombi n’uruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe abatutsi Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Vatican rukaba rwarashimangiye umubano w'u Rwanda na Vatican
Minisitiri Louise Mushikiwabo yatangaje ko abavuze ko imbabazi Papa yasabye zituzuye. Atari byo. Ati twabifashe nk’intabwe ikomeye mu mibanire yacu na Vatican, ati kuba Kiliziya noneho yareruye ikemera ko “itakoze ibyo yagombaga gukora” tubifata nk’itambwe ikomeye mu mibanire yacu
Mu rwego kandi rwo gukomeza gutsura umubano n’amahanga perezida Kagame yagize ingendo hirya no hino ku Isi. Ministre mushikiwabo yatangaje kandi ko Perezida Kagame azasura Djibouti mu byumweru 2, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia nawe akaba azasura u Rwanda mu mpera z’uku kwezi.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru