Yanditswe Apr, 01 2017 18:20 PM | 1,531 Views
Laurent Lamothe wahoze ari ministiri w'intebe w'igihugu cya Haiti ashima uburyo leta y'u Rwanda ikomeje guteza imbere ubumenyi n'ikoranabuhanga hifashshijwe umurongo wa Interineti. Ibi yabitangaje mu nama yahurije hamwe inzobere mu ikoranabuhanga, barebera uburyo umurongo wa Interineti waba igisubizo ku iterambere n'imibereho y'abaturage.
Bamwe mu bakoresha ikoranabuhanga hifashishijwe umurongo wa Interineti, biganje mo urubyiruko bavuga ko byabakuye mu bwinguge, ku buryo bibafasha no gukora ubushakashatsi bakamenya ibibera hirya no hino ku isi.
Jean Philbert Nsengimana Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga avuga ko leta y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa batandukanye ngo bashyize imbaraga mu kwegereza abaturage ibikorwa remezo bituma buri wese akoresha umurongo wa Interineti ku buryo mu mwaka wa 2020 abakoresha interineti baziyongera.
Iyi minisiteri ivuga ko ku isi abaturage miliyari 4 aribo bakoresha umuyoboro wa Interineti. Mu kongera uyu mubare cyane cyane ku mugabane w'Afurika izi nzobere mu ikoranabuhanga ziteraniye i Kigali zivuga ko ibihugu biri mu muhora wa ruguru birimo u Rwanda, Kenya,Uganda, na Sudani y'Epfo ngo bafashe gahunda y'uko mu mpera z'umwaka wa 2019 abaturage miliyoni 25 baziyongera kubari basanzwe kuri uyu muyoboro.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru